Munezero Jeanne d’Arc
Ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’abaturage (PSD), busezeranya urubyiruko ko ruzakora ibishoboka byose bagashyira imbaraga ku kibazo cy’abana bavuka ku bangavu baterwaga inda, bagahabwa ubutabera bwuzuye kandi bwihuse kandi bakandikwa mu bitabo by’Irangamimerere hatabayeho gusiragizwa.
Ibi byagarutsweho n’Ishyaka rya PSD ubwo biyamamarizaga mu ntara y’uburengerazuba, mu karere ka Rubavu ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2024, aho bakiranwe ubwuzu n’abayoboke biri shyaka ndetse n’abaturage batari bake.
Uku gukomoza ku butabera ku bangavu baterwa inda, ni kimwe mu byakiriwe neza n’abatuye mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abagore n’abakobwa. Bavuga ko biramutse bishyizwe mu bikorwa nk’uko byatekerejwe byarushaho kongerera agaciro umwana w’umukobwa ndetse n’icyizere ku mwana uba wavutse kubera ko hari abagifata nabi abo bana bavutse ntibababonemo abana nk’abandi.
Ishyaka PSD rigaragaza ko mu byo rizaharanira nirigera mu Nteko Ishinga Amategeko harimo iki kibazo ku buryo kizahabwa umurongo unoze.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko banejejwe n’icyo gitekerezo PSD yabagejejeho, bagaragazaa ko iyo babyaye badahabwa uburenganzira ku bana babo.
Umuhuza Cynthia, ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ruturutse mu karere ka Karongi. Avuga ko biramutse bikozwe nk’uko babibwiwe, bishobora kubafasha kubera ko hari ubwo wasangaga abana bavutse muri ubu buryo badafatwa nk’abandi bana.
Agira ati “Mu rubyiruko hakagombye gukazwa amatsinda cyangwa amakarabu kugira ngo abana b’abakobwa bagire ahantu bahurira, bigishwe kwirinda kujya mu bishuko, kuko mu biruhuko niho usanga hari abakobwa benshi batewe inda zitateganyijwe. Kutita ku bana baba bavutse byongera abana ku mihanda ndetse n’igwingira abenshi muri bo usanga bavuka ku bagabo bakuze. Babashukisha amafaranga ugasanga amuteye inda wa mwana uvutsemo akenshi usanga nta kivugira aba afite, kuko uwo mugabo aba yifitiye umuryango. Bituviramo ihungabana kuko usanga uguteye inda atagufasha, mu rugo na ho bakakwirukana cyangwa mukabana nabi. Icyo twifuza ni uko batuvugira abo bana baba bavutse na bo bakajya bamenya ko ari abana bakareka gutereranwa…”
Irankunda Emmanuel wo mu karere ka Nyabihu na we agira ati “Nishimiye cyane ibyo batugejejeho harimo no kuzita ku bana bavuka ku babyeyi batabana. Bizadufasha kuko wasangaga abana bavuka bitemewe n’amatego batereranwaga kandi na bo ari abana nk’abandi. Njyewe rwose nkurikije ku byabaye kuri mushiki wanjye. Numva byanejeje kuko bitera ihungabana ku bavutse ndetse n’abababyara, ni byiza rero kuko bizatuma na bo bitabwaho.”
Nyiramvuyekure Nsenga Conscience ahagarariye ishyaka PSD mu karere ka Rubavu ni n’umwe mu bakandida Depite bari ku rutonde rwa PSD, avuga ko Ishyaka PSD abaturage nibagirira icyizere bakaritora, bazaharanira kwita ku bakobwa babyariye iwabo, cyane cyane abangavu baterwa inda.
Agira ati “Tuzaharanira ko abana baba bavutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko na bo bazajya boroherezwa mu kubona ibyangombwa ntibasiragizwe, twifuza ko aho icyo kibazo cyaba kiri mu mirenge hose cyakemuka kugira ngo umwana arusheho kubona uburenganzira bwe.”
Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga mukuru wa PSD akaba na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, avuga ko nta munyarwanda wakishimira kubona umwana mutoya yaterwa inda, bagiye gushyiraho gahunda zitandukanye zikangurira cyane cyane urubyiruko kwimenya ubwabo.
Agira ati “Umuntu utera umwana inda agomba guhanwa mu buryo bukomeye. Nta munyarwanda wakishimira kubona abana bataruzuza imyaka y’ubukure babyara, kuko biba bibiciye ejo hazaza, biba bibiciye amashuri, ndetse n’ibindi byose bagombaga gukora. Ni gahunda tugomba gushyiramo imbaraga, tugashyiraho ingamba zitandukanye, tukareba mu mapolitike yacu y’igihugu, tukareba no mu mategeko yacu icyakorwa kugira ngo hakumirwe ibyo byaha, kuko ni icyaha ndengakamere.”
Akomeza ati “Nka PSD twifuriza imibereho myiza buri munyarwanda. Tugomba gushaka icyakorwa ngo imibare y’abangavu baterwa inda igende igabanyuka bizagere aho binacike burundu. Turifuza ko hakongerwamo imbaraga cyane kugira ngo byihute kuko imibare iracyagaraga ko ikiri hejuru henshi mu bice by’igihugu cyacu. Turashaka ko muri iyi myaka itanu itaha hajyamo imbaraga zirenze, byaba na ngombwa hakajyamo n’amafaranga kugira ngo bigabanuke.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abadepite baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye, aho bizageza ku wa 13 Nyakanga 2024, habura umunsi umwe ngo Abanyarwanda batuye mu mahanga batore n’aho abari imbere mu gihugu bakazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.




