Kimwe mu byifuzo byatanzwe mu nama yateraniye Kigali mu cyumweru gishize yahuje abaganga n’inzobere mu miti, bifuje ko hari amavuta akwiye gukurwa ku isoko nk’ayo bakoresha bihindura uruhu.
Muri iyi nama izi nzobere zunguranye ibitekerezo ku bijyanye no gufata neza no kuvura uruhu, banagarutse ku kibazo bafata nk’ikimaze gufata indi ntera cy’abantu bihinduza uruhu, ibi byitwa kwitukuza.
Uwambajineza Tito, uyobora umuryango Nyarwanda uharanira ko abantu bagira ubuzima bwiza (Organization for Public Healthy Improvement: OPHI) yavuze ko aya mavuta ya mukorogo ari ibintu bikorwa n’abantu ahanini baba badasobanukiwe n’ikoreshwa ry’imiti.
Yagize ati “Ibya mukorogo ni ibintu bikorwa n’abantu badasobanukiwe icyo umuti ari cyo, kubera ko iyo uri umuhanga mu by’imiti uba uzi ngo niba ari imiti ugiye kuvanga, urayivanga ku ruhe rwego, urashyiramo niba wenda nabyita nk’ubukana.”
Impuguke mu ndwara z’uruhu, Dr Gahongayire Françoise, yavuze ko atumva impamvu umuntu ashaka kwihindura kuko n’ubundi usanga ibyo ashaka atabigera ho.
Yagize ati “Si mbona impamvu ushaka guhinduka, simbona impamvu ushaka kuba umuzungu kandi uwo muzungu nta n’ubwo uzanaba we kuko kenshi uzasanga ibyo bintu azajya gukoresha, wenda ubwa mbere ibyumweru bibiri cyangwa bitanu azaba koko yishimiye kuba yarahindutse atagifite urwo rukara, sibyo? Ariko nyuma yaho ahubwo aba mubi kurushaho, nshobora kukwemeza ko hari abantu batakiva mu nzu kubera mukorogo.”
Iyi mpuguke isanga Leta ikwiye guca mukorogo nk’uko ica ibindi byose bitemewe nk’inzoga zinkorano n’ibindi.
Yagize ati “Mukorogo ni amavuta bavangavanga bagamije kwitukuza, ariko usanga abo bantu batazi ibyo uruhu rwabo rukeneye n’ibyo rudakeneye bakagura gusa; bagatangira kwisiga ugasanga ayo mavuta abateye amabara ku mubiri, kandi kuyakira bishobora gutinda cyane cyangwa bikabahenda cyane. Nsanga mukorogo zikwiye gucibwa nk’uko baca ibindi byose bitemewe.”
Ni kenshi usanga umuntu yarangiritse mu maso kubera gukoresha iyi miti ngo bakunde babe inzobe, gusa abahanga mu miti baraburira uwaba afite icyo gitekerezo ko yakwitonda, kuko usibye no kwangirika mu maso hashobora kuvamo n’ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu.
Raoul Nshungu

Abaganga n’inzobere mu ndwara z’uruhu no gukoresha imiti bateraniye mu nama i Kigali (Ifoto/R.Nshungu)
