Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba, yibera ku muhanda, amaze kandi imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya siyansi batangazwa n’uburyo afite ubuzima bwiza, kuko nta ndwara basanze mu mubiri we .
Mu nkuru yatangajwe kurubuga rwa ‘www.Odditycentral.com’, bavuga ko mu 2014 banditse bwa mbere ku buzima bw’uwo musaza, witwa Amou Haji, bavuga ko ari umugabo wa mbere usa nabi ku Isi. Icyo gihe yari afite imyaka 80 y’amavuko, yibera ku muhanda n’ubundi mu Mudugudu umwe uherereye mu Majyepfo ya Iran, aho yatungwaga n’ibyo kurya abonye byose ndetse n’amazi yanduye; ariko ayo koga yo akayagendera kure, kuko ngo yavugaga ko yamutera indwara.
Uyu musaza n’ubwo icyo gihe yari mu myaka 80 y’amavuko, ariko ngo yagaragaraga nk’ufite ubuzima bwiza, n’ubwo isuku ye ari ikibazo n’uburyo abayeho muri rusange.
Uhereye mu 2014 kugeza mu 2022, ubu bigaragara ko nta cyahindutse cyane ku buzima bw’uwo musaza, kuko itsinda ry’abaganga riherutse kumupima, rigasanga afite ubuzima bwiza ku buryo butangaje.
Amafoto n’inkuru zivuga kuri Amou Haji, byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva amateka ye yamenyekana, mu myaka 7 ishize. Igitangaje ngo ni uko ku Isi hari abantu boga inshuro nyinshi kurusha izo bagombye koga, hakaba n’abatoga, kandi ubuzima bwabo ugasanga bumeze neza.
Kuri uru rubuga (‘www.Odditycentral.com’) bavuga kandi ko bigeze kwandika inkuru y’Umuhinde, wari umaze imyaka 38 atoga, akaba yari amaze micye ugereranyije na Haji, uyu umaze 67 yose, ku buryo ngo binashoboka ko ari we ufite ako gahigo ku Isi (World record).
Itsinda ry’abaganga, bayobowe na Dr Gholamreza Molavi, umuhanga mu bya ‘parasites’, baturutse mu Ishuri ry’ubuzima rusange ry’ahitwa i Tehran, basuye Amou Haji mu Mudugudu wa Dejgah, maze bamusaba ko yabemerera bakagira ibizamini bamukoraho, bamupima indwara zirimo n’iz’umwijima (‘hepatitis’), SIDA, na za ‘Parasites’.
Dr. Molavi n’itsinda rye, bibanze cyane ku kwiga kuri za ‘parasites’ na ‘bacteria’ zaba ziri mu mubiri we utajya woga, ariko ngo batangajwe no gusanga nta ndwara n’imwe iterwa na bacteria cyangwa na parasites, afite uretse iyitwa ‘Trichinosis’, kandi na yo nta bimenyetso yagaragazaga.
Ibyo abo baganga babonye byarabatangaje cyane, kubona umusaza w’imyaka 87, urya ibiribwa bidatetse, akanywa amazi adasukuye, ariko akaba afite ubuzima bwiza atyo.
Dr Gholamreza Molavi, yavuze ko we yizera ibisobanuro by’ibyo bisubizo by’ibizamini, bakoze kuri uwo musaza. Ngo Amou Haji ashobora kuba yaragize ubudahangarwa burenze, kubera iyo myaka yose amaze aba mu buzima nk’ubwo.
N’ubwo Amou Haji yibera muri ubwo buzima, ariko ngo hari ubwo ahohoterwa n’abantu, bamuhora gusa ko abaho bitandukanye n’uburyo bwabo.
Guverineri w’aho uwo musaza (Amou Haji) aba, ngo aherutse gusaba abaturage kujya bamuha amahoro, avuga ko n’ubwo agaragara atyo, ariko nta muntu arahutaza.
NKUBIRI B. Robert