Ambasaderi Gatete Claver, yashimiye Perezida Kagame wamuhinduriye inshingano, aho yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye_UN, aho asimbuye Ambasaderi Valentine Rugwabiza.
Amb Gatete yari amaze imyaka 4 ayoboye Minisiteri y’Ibikorwaremezo, aho ku gihe cye hatangijwe ibikorwa birimo iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, n’ibindi birimo kugeza amazi n’amashanyarazi ku Banyarwanda, hirya no hino.
Yashimiye icyizere yagiriwe na Perezida Kagame, abinyujije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, anavuga ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.
Yagize ati “Ndifuza gushimira Perezida Paul Kagame, ku bw’icyizere yangiriye, mu nshingano nshya zo kuba Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Nta magambo yasobanura uburyo nshimira aya mahirwe nahawe, yo gukora mu nshingano zitandukanye, mu myaka irenga 22 ishize. Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye, kandi ndasezeranya kuzitanga uko nshoboye muri izi nshingano nshya.”
Muri izi mpinduka zakozwe, Eng. Patricie Uwase, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, aho yari asanzwe gusa ari Umunyamabanga Uhoraho.

Ashima inshingano yahawe, Eng. Uwase yagize ati “Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima ku cyizere n’amahirwe mwampaye yo gukomeza gukorera u Rwanda, muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Ni iby’agaciro kuba urubyiruko mu Rwatubyaye.”
Aba bayobozi bose batangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu itangazo ryashyizwe ahabona ku wa 31 Mutarama 2022, ryerekana uburyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabashyize mu nshingano nshya.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
