Mu Gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 4 Kamena 2019 uhagarariye igihugu cy’u Butaliyani mu Rwanda, Ambasaderi Domenico Fornara, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda. Ibyo biganiro byibanze ku kungurana ibitekerezo ku mikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko ibi biganiro byibanze ku kongera ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya Polisi zombie, aho usanga abapolisi b’u Rwanda bahabwa amahugurwa amwe na mwe ku bufatanye na Polisi y’u Butaliyani.
Aba bayobozi bombi bakaba baganiriye ku mubano urambye usanzwe uranga Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu kubaka ubushobozi.
Igihugu cy’u Butaliyani gisanzwe kigirana ubufatanye n’u Rwanda mu gutanga amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda.
Ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yahaga ipeti rya Police Constable abanyeshuri 1342 bari bamaze amezi icumi bakurikirana amasomo abemerera kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko igihugu gifite gahunda yo gushakira amahugurwa abapolisi b’u Rwanda yo gukarishya ubumenyi.
Yagize ati “Muri gahunda dufitiye Polisi y’u Rwanda, harimo kubongerera amahugurwa y’imbere mu gihugu ndetse n’ayo hanze yacyo kugira ngo bakomeze gukarishya ubumenyi mu gutanga serivise nziza ku baturage.”
Ibi akaba yarabivuze mu muhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi bato wabereye i Gishari ku wa 03 Kamena 2019.
Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
