Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amerika igiye guhagarika inkunga yose yahaga Afurika y’Epfo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaza ko agiye guhagarika inkunga yose igihugu cye cyahaga Afurika y’Epfo, kugeza hakozwe iperereza ku kibazo cy’uko icyo gihugu kirimo gufatira ubutaka kandi ko abantu bamwe barimo gufatwa nabi cyane.

Perezida Trump, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, ubutumwa yatanze ntiyavuze abo bantu abo ari bo cyangwa ngo atange amakuru arambuye kuri icyo kibazo.

Mu gusubiza ubutumwa bwa Trump, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko Leta ya Afurika y’Epfo nta butaka yigeze ifatira.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023 zageneye Afurika y’Epfo inkunga igera kuri miliyoni 440 z’Amadolari, nk’uko imibare iheruka ya Leta ya Amerika ivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters ibigaragaza.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ikibazo cy’ubutaka muri Afurika y’Epfo cyakomeje gutera impaka, mu gihe Leta yashyize ingufu mu gukemura ikibazo cy’ubusumbane mu gutunga ubutaka. Ibi bikaba byaranenzwe n’abatsimbaraye ku byakera barimo umuherwe Elon Musk, umuntu wa mbere ukize ku isi, wavukiye muri icyo gihugu ubu akaba ari umujyanama ukomeye wa Perezida Trump.

Perezida Ramaphosa abinyujije ku rubuga X, atangaza ko itegeko riheruka kwemezwa rigendanye n’ingurane atari igikoresho cyo gufatira ubutaka, ahubwo ari uburyo bwo gutuma rubanda igera ku butaka mu buryo bungana kandi buteganywa n’Itegeko Nshinga.

Akomeza avuga ko bizeye kuganira n’ubutegetsi bwa Trump kuri politike ya Afurika y’Epfo igendanye n’Itegeko rirebana n’ivugurura ry’ubutaka.

Mu kwezi gushize kwa Mutarama 2025, Perezida Cyril Ramaphosa yasinye Itegeko rivuga ko hamwe na hamwe Leta itazajya iha ingurane abantu yimuye mu butaka bwabo ariko bijyanye n’inyungu rusange.

Iki gihugu kivuga ko iryo tegeko ritemerera kwimura abantu mbere y’uko habaho kumvikana na ba nyiri ubutaka.

Gusa bamwe babona ko iryo tegeko ryaba rigiye gutuma Leta ya Afurika y’Epfo ikora nk’ibyo Zimbabwe ku gihe cya Perezida Robert Mugabe yakoze, yambura ibikingi abaturage bayo b’Abazungu itabahaye ingurane.

Muri Afurika y’Epfo ubutaka bunini buracyafitwe n’Abazungu, kimwe mu bikomeye mu byo Abirabura muri iki gihugu binubira.

Kuri manda ye ya mbere, Donald Trump, na bwo yanenze politike ya Afurika y’Epfo ku isaranganya ry’ubutaka ryakorwaga, avuga ko ari ibikorwa byo kwambura Abazungu ibikingi byabo. Mu kumusubiza, Perezida Cyril Ramaphosa ntiyihanganiye kuvuga atazi impamvu ubutaka bwa Afurika y’Epfo buba ikibazo cya Trump.

Ikibazo cyo kwambura ibikingi bamwe mu batuye Afurika y’Epfo, cyahagurukije imwe mu miryango y’abazungu, barimo na Elon Musk, babona ko ari ihohoterwa.

Musk yavukiye i Pretoria mu 1971 ku babyeyi b’Abazungu, yahavuye ari mu kigero cy’imyaka irengaho gato 10.

Musk yagiye anengwa gushyigikira amategeko asa n’ayo mu gihe cy’ivangura rishingiye ku moko “Apartheid”, atuma Abirabura baguma munsi y’Abazungu, ariko ibyo we ubwe yagiye abihakana.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities