Wilson NSABAMAHORO
APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona irakirana na AS Kigali guhera saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium, umukino APR FC nitsinda ihita yegukana igikombe cya shampiyona, kiraba kibaye icya 22.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 shampiyona iri mu mukino uhuza APR FC na AS Kigali. APR FC niramuka itsinze uyu mukino irahita yegukana bidasubirwaho igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya 22 kuva yatangira gukina iyi shamiyona. Uyu mukino watangiye saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino w’umunsi wa 26 utarakiniwe igihe.
Umunya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo utoza AS Kigali Guy BUKASA n’abasore be nibo bitezweho guhagarika iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Ni nyuma y’uko bahembwe ukwezi kumwe bari bategereje amezi abiri. Ibi bikaba biteje impungenge ku musaruro aba basore bitezweho kuri iyi kipe iri mu mwuka mwiza wo kwitegura gutwara igikombe cya 5 cyikurikiranya nubwo baherutse kubura uwahoze ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Dr. Adel Zrane.
Mu by’ukuri ikipe ya AS Kigali yazonzwe cyane n’ikibazo cy’amikoro ku buryo abakinnyi bari baranze gukora imyitozo badahawe imishahara yabo yose. Abakinnyi bahawe ukwezi kumwe ko kubafasha kubona ibyangombwa nkenerwa, ubundi bemera gukora imyitozo ku mugoroba w’ejo hashize. Gusa ntabwo bigeze bakora umwiherero itegura umukino buri wese yatashye ukwe.
Umutoza Thierry Froger wa APR nyuma yo kutishimirwa n’abafana mu ntangiriro ze muri APR kubera kutishimira imikinire ye n’amayeri y’umukino, yaba agiye kubona ikuzo mu mwaka we wa mbere akigera muri Ruhago y’u Rwanda. APR FC ikaba irusha Rayons Sports ya kabiri amanota 11. Umunsi wa Shampiyona uzakurikira APR izakira Kiyovu Sports.
