Ku wa mbere tariki ya 28 Kanama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0. Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaba wari umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Aya makipe ni mukino wayo wa mbere ahuye nyuma yo gufata umwanzuro wo gukinisha abanyamahanga.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wabaye tariki ya 22 Mata 2023, warangiye POLICE FC itsinze APR FC ibitego 2-1.
Muri uyu mukino wo ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, igice cya mbere cyatangiye amakipe yose ashaka gutsindana mu minota ya mbere. Impande zombi zabonye uburyo bumwe bwari kuvamo igitego ariko kandi ba myugariro bari bahagaze neza.
Ku munota wa 39, APR FC yabpnye igitego gitsinzwe na Shaiboub Ali Ashraf. Igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa POLICE FC.
Mu gice cya kabiri habaye impinduka ku ikipe ya POLICE FC igerageza gusatira ariko biba iby’iby’ubusa, umukino urangira APR FC itsinze Police FC igitego 1-0.
Ikipe ya APR FC umukino ukurikira izajya gusura Etoile de l’Est bazakinira kuri NGOMA Stadium, mu gihe ikipe ya POLICE FC izakira ikipe ya MUKURA VC kuri Kigali Pele Stadium.



Iryoyavuze Sarah
