Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Auditor yemeye ko atakoreye igenzuramutungo abaregwa mu rubanza rwa ADEPR

Uwayoboye igenzura ry’umutungo wa ADEPR mu rubanza No RP/ECON 00013/2017/TGI/GSBO ruregwamo abahoze ari abayobozi muri iryo torero bayobowe na Rev. Sibomana Jean na Past. Tom Rwagasana, yiyemereye ko atabajije impande zombi mu bugenzuzi bw’umutungo yari yasabwe gukora n’ubwo byari byategetswe n’urukiko.

Nk’uko yari yabisabwe n’Urukiko Rukuru rwa Kigali, Habineza Emmanuel, Umuyobozi wa BDO EA RWANDA LTD, ku wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, yitabye urukiko kugira ngo atange ibisobanuro ku igenzuro ry’umutungo wa ADEPR yari yasabwe gukora.

Icyagaragaye mu kwisobanura kwe imbere y’inteko iburanisha, ni uko Habineza yiyemereye ko atigeze abaza abaregwaga, kugira ngo bagire uruhare mu igenzuramutungo ryakorwaga. Avuga ko uwo yumvaga akeneye yamubazaga ubundi amakuru akayashaka ahandi.

Kuvuga ko uwo yari akeneye yamubazaga, abaregwa babigaramye imbere y’inteko iburanisha bavuga ko Habineza atigeze abasaba amakuru, ndetse n’amabaruwa bandikiwe yabagezeho Ikigo cyakoze igenzuramutungo cyaramaze gutanga raporo muri RGB.

Mu rubanza, abaregwa babajijwe barimo Mutuyemariya Christine wari kuri Skype, Sindayigaya Theophile, Mukabera Mediatrice, Beninka Bertin, Past. Rwagasana Thomas, Barinda Tharcisse, Mukakamari Lynea, Past. Niyitanga Salton, Sebagabo Muyehe Leonard, Gasana Valens, Twizeyimana Emmanuel na Rev. Sibomana Jean bose bahakanye ko abakoze igenzuramutungo batigeze babasaba amakuru; basaba ko ryateshwa agaciro kuko nta ruhare barigizemo.

Habineza Emmanuel mu kwisobanura kwe yabwiye urukiko ko bakoze igenzuramutungo ry’ubucukumbuzi “Audit d’investigation” kugira ngo hagaragazwe niba harabaye imicungire mibi. Yongeraho ko babisabwe na ADEPR.

Urukiko rwabajije Habineza impamvu atahamagaye abaregwa ngo abonane na bo nk’uko byari byasabwe n’urukiko ko impande zombi zigomba kugira uruhare mu igenzuramutungo ryakozwe, yasubije ko batabahamagaje bose ngo kuko bangaga ko bashobora gusubiramo ibintu bimwe bigasa kandi bikaba byinshi. Avuga ko bahamagaye abo babona ari ngombwa abandi barabareka.

Nubwo Habineza yavuze ko bahamagaye abo babona ari ngombwa, mu kwisobanura kuri buri muntu, yavugaga ko batigeze babonana. Mutuyemariya Christine we yanavuze ko yabahamagaye kenshi ngo babonane ariko ntibamuha umwanya.

Habineza yagaragarije urukiko ko nubwo batanze impapuro zijyanywe n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga ariko ntawe babonanye, ko ibyo yagaragaje yabihawe n’abamuhaye amakuru, ibindi abisanga mu bubiko, muri banki no muri Gasutamo.

Iri genzura ry’umutungo ryategetswe n’Urukiko rukuru mu cyemezo cyo ku itariki ya 3/10/2019 gisaba ko ubushinjacyaha bukoresha Audit kandi ababuranyi bose babigizemo uruhare. Ku wa 31/12/2019 Umushinjacyaha Mukuru na we yandikiye Umukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere -RGB amusaba gukora igenzura ry’umutungo abaregwa na ADEPR iregera indishyi bahibereye.

Isoko ryo gukora igenzuramutungo ryatsindiwe na BDO EA RWANDA LTD ihagarariwe na Habineza Emmanuel nk’uko bigaragara muri raporo yo ku wa 9/10/2020 yashyikirijwe RGB, ari na yo yagejejwe mu rukiko, ariko abaregwa bakaba batayemera kuko nta ruhare rwabo rurimo nk’uko byasabwe n’Urukiko Rukuru.

Kanda hano usome inkuru y’ihamagazwa rya Habineza Emmanuel.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Raoul Nshungu Haringingo Francis wari umutoza wa Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo, asiga iyi kipe aharindimuka. Uyu mutoza yasezeye ku bayobozi ba Bugesera...

Amakuru

Raoul Nshungu Inzego z’ubuzima mu Rwandaziravuga  zafashe ingamba nshya zo guhashya indwara ya Malariya, harimo no kuba uzajya ayisanganwa abagize umuryano we cyangwa se...

Football

Panorama Sports Leeds United na Burnley zazamutse muri Premier League nyuma yo kwitwara neza  muri Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu gihugu cy’u Bwongereza. Leeds...

Amakuru

Haribazwa niba Gael Karomba uzwi nka Coach Gael akaba ari we nyir’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM isanzwe ifasha abarimo Bruce Melody, Kenny Sol...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities