Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Auncle Austin yatangaje igihe Radiyo ye izatangira kumvikana

Umuhanzi Auncle Austin, umunyamakuru akaba yaramaze no kuba rwiyemezamirimo mu itangazamakuru, yatangaje igihe radiyo aherutse kugura, igomba gutangiriraho ibiganiro byazo.

Austin Tosh Luwano wamenyekanye nka Uncle Austin mu myidagaduro, aheruste gusezera kuri Kiss FM yakoragaho mu kiganiro cyizwi nka ‘Drive’, ahita anatangaza ko yamaze kugura radiyo ye ku giti cye, yitwa ‘Power FM’, ikazajya ivugira ku murongo wa ‘FM 104.1’.

Ubwo yasezeraga, yabwiye abanyamakuru ati “Ndi hano kubamenyesha ko naguze Radio, mfatanyije n’umufatanyabikorwa wanjye, ndetse yatangiye kuvuga; ikorera ku 104.1 Fm.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Austin yagize ati “Iwacu hashya, gahunda zacu ziratangira tariki ya 07 werurwe 2022, uracyeka ari nde uzaba muri ‘breakfast show’ ya 104.1 power fm.”

Uncle Austin yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2005, akora kuri radio zitandukanye, zirimo Radio10, Flash FM na K FM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM mu 2014.

Nubwo we (Uncle Austin) na ba nyir’ubwite, ntacyo yari yabivugaho, biravugwa ko mu bagomba kumukurikira, harimo abanyamakuru bazwi hano mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, na we uherutse gusezera kuri Kiss FM, Cyuzuzo na Keza Joannah, na bo bakoranaga kuri Kiss FM, hakiyongeraho Jado Max, umunyamakuru w’imikino na we wamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio 10 yakoreraga.

Keza Joannah na Cyuzuzo Jeanne D’Arc, abanymakuru ba Radio Kiss FM ubu

Uncle Austin agiye mu banyamakuru basezeye abakoresha babo, bakajya gushinga amaradiyo yabo, nka Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, ubu akaba ari nyiri Radio/TV1, Bayingana David wifatanyije na Bagirishya Jean De Dieu (Jado Castar) bashinze B&B FM Umwezi, Radiyo iri mu za mbere hano mu Rwanda mu gutangaza amakuru y’imikino.

Umunyamakuru Jado Max, wakoreraga Radio/TV 10

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.