Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki we n’ibindi bikorwa muri Australia, Ras Banamungu, yemeza ko ubuhanzi butakagombye kugira umupaka no kuzitira nyir’ubwite mu mitekereze no mu bikorwa rusange bishamikiye ku nganzo ye.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Panorama ku murongo wa telefone, ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka Shakalaka -Doo Experience”, “I need of Thee”, “My Sun Shine”, “Luke Dube”…, yatangiye avuga ko afatanya muzika n’ibindi bintu byinshi bitandukanye bishingiye ku bumenyamuntu.
Gusetsa (laugher percussion), ubushakashatsi ku iyobokamana (Divinity), ubuvuzi gakondo (Herbal medecine) ndetse n’ibindi bikorwa bifasha sosiyete (social services) ni bimwe mu bikorwa bya Ras Banamungu.
Banamungu yatangarije Panorama ko bimwe muri ibyo ahugiyemo abikora umunsi ku wundi ariko byose akaba yarabyize hakabamo n’ibyo arimo kuminuza mu rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, icyo bita Advanced Master Diploma mu rurimi rw’icyongereza.

Usibye kuba indirimbo ze zikunzwe kandi zikinwa ku maradiyo atandukanye muri Australia, Ras Banamungu yagarutse ahanini ku gaciro abona mu buvuzi gakondo bukoresheje ibimera, higanjemo ibiti. Avuga ko abiha agaciro kuko n’umuryango we akomokamo ari uw’abavuzi gakondo nyarwanda.
Ati “Ntagiye muri byinshi reka mpere ku kamaro k’icyayi cy’umwimerere mubona. Burya kivura indwara nyinshi kandi zishoboka. Reka mbasogongeze urugero rwo hafi, icyayi kivura umunaniro. Niba mutari mubizi, indwara ziva ku munaniro ntawazirondora kuko ni nyinshi, zirimo umubyibuho ukabije… Igisigaye rero nzakibahishurira mu minsi iri imbere, ubwo nzababwira uburyo mwazajya mugikoresha mu buzima bwanyu bwa buri munsi”.
Ras Banamungu wahimbye injyana Kin Hall amaze kwegukana ibihembo byinshi afatanyije n’itsinda rye the Det-n-ators International, baherutse gukora igitaramo gikomeye muri Australia i Melbourne muri Australia kua ya 23 Gashyantare 2019.
Mbere y’uko Ras Banamungu ava mu Rwanda muri za 2010 yari azwiho gukora muzika yo mu njyana ya Reggae, ariko akabifatanya no guharanira imibereho myiza y’abana b’imfubyi za SIDA.
Gaston Rwaka
