Babifashijwemo n’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari hirya no hino mu gihugu batangiye guhabwa amasomo ahoraho ajyanye n’imiyoborere.
RALGA, ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho gishinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi inzego z’ibanze (LGI: Local Government Institute), bahereye ku banyamabanga Nshigwabikorwa b’utugari, baba abinjiye mu mirimo bashya ndetse n’abasanzwemo, batangiye guhabwa amasomo ku miyoborere bahereye ku nshingano bahamagariwe.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, baba abinjiye mu nshingano vuba ndetse n’abazisanzwemo, bavuga ko ayo masomo ari ingirakamaro kuko bahuraga n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa ibyo amategeko abasaba.
Mukankusi Judith ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe. Amaze ukwezi kumwe atangiye akazi. Avuga ko akigera mu kazi yabanje kugongwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amwe mu mategeko, ariko amasomo yabonye agiye kumufasha gukemura ibibazo byamugongaga.
Agira ati “Twize uko tugomba kwifata imbere y’abaturage n’igihe duhuye n’ikibazo runaka. Tugiye kurushaho kunoza inshingano zacu ariko kandi iyo aya masomo tuyabona mbere y’uko twinjira mu kazi biba byaradufashije kurushaho kunoza imirimo dushinzwe.”
Tumwizere Paul, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanserege mu murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro. Ni mushya mu mirimo ashinzwe. Avuga ko yabanje kugongana n’ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano yari ahamagariwe, ku buryo iyo aza kubona mbere amasomo bahawe byari kurushaho kumufasha kunoza imirimo.
Agira ati “Nkinjira mu kazi nagize ikibazo cya serivisi zitangwa mu kagari ntarimenyereye, wakira ibibazo by’abaturage utamenyereye birimo ibijyanye n’amategeko.”
Akomeza agira ati “Aya masomo tubonye iyo tuyahabwa mbere yo kujya mu kazi biba byaradufashije cyane nko gusobanukirwa n’amategeko, imyitwarire y’umuyobozi mu byo ayobora no hanze y’akazi. Turizeza abo tuyobora ko tugiye kurushaho kunoza serivisi tubaha. Ngize ubundi bushobozi mu gufata ibyemezo no gushyira mu bikorwa ibyo nsabwa mu kurushaho kwesa imihigo.”
Uyu muyobozi avuga ko hari ibibazo bidakemukira ku rwego rw’agakari akaba ari muri urwo rwego inzego zibakuriye zikwiye kubaba hafi kugira ngo serivisi abaturage bakeneye bazibone vuba kandi neza.
Yamuragiye Eric ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanserege mu murenge wa Kagarama. Amaze igihe kitari gito ari umuyobozi w’akagari. Avuga ko mu mikorere yabo ya buri munsi bagongwaga n’amategeko badasobanukiwe harimo Itegeko ryu’umuryango n’iry’ubutaka ndetse n’ibibazo byo kurangiza imanza.
Avuga ko hari ubumenyi bungutse bugiye gutuma barushaho kunoza serivizi. Agira ati “Umuyobozi agomba kumenya ko ategetswe gutanga serivisi nziza kandi ku gihe, yaba adahari akabimenyesha abaturage. Iyo aya masomo tuyahabwa mbere byari kurushaho kuba byiza, n’imbogamizi twahuye nazo ntizari kubaho.”
Umunyamaganga Mukuru wa RALGA, Rugamba Egide, yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko LGI yagiyeho mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayobzi bo mu nzego z’ibanze.
Agira ati “Ibi biri muri gahunda yo gukomeza kubaka no kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, cyane cyane bifasha abashya binjiye mu kazi neza, bategurwa mu kazi agiye gukora, kugira ngo batazagwa mu makosa nk’ayo ababanjirije bahuye nayo, kuko bajyaga mu kazi batabonye umwanya uhagije wo guterwa.”
Uyu muyobozi avuga ko abinjiye mu kazi bagendaga badahawe ubumenyi ku mategeko, imyitwarire mu kazi, gutanga serivisi nziza n’ibiranga umuyobozi nyawe, imikorere n’imikoranire n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa.
Umuyobozi w’Akerere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne atangaza ko aya masomo abafasha kunoza akazi kabo. Agira ati “aya masomo nubwo ari magufi yari akenewe kugira Abanyarwanda Nshingwabikorwa barusheho kuzuza inshingano zabo. Twizeye ko hari byinshi bigiye kuhinduka kuko bagiye gukora neza. Dutegereje umusruro mwinshi uzadufasha kwesa imihigo.”
Ku ikubitiro abagombaga guhabwa aya masomo y’ibanze ku miyoborere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bagera ku 2148, muri iki cyiciro ubwitabire bukaba bwarageze kuri 90%, imibare itangazwa n’ubuyobozi bwa RALGA.
Rwanyange Rene Anthere

Umuyobozi w’Akerere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne (photo/Panorama)

Umunyamaganga Mukuru wa RALGA, Rugamba Egide (Photo/Panorama)

Yamuragiye Eric ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanserege mu murenge wa Kagarama (Photo/Panorama)

Mukankusi Judith ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe (Photo/Panorama)

Tumwizere Paul, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanserege mu murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro (Photo/Panorama)
