UUmuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, Mukamana Espérance, avuga ko mu rwego rwo kunoza no kwihutisha serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka, hagiye kwiyambazwa ba Noteri Bigenga.
Ubusanzwe serivisi zijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka, zakorwaga na ba Noteri bakorera ku Mirenge, ariko ntibyihute ngo kubera izindi nshingano; nyamara ubundi itagombye kurenza iminsi 7, abahererekanyije ubutaka batarabona igisubizo.
Mukamana yatangarije Radio Rwanda, ko amabwiriza yashyizweho ku wa 14 Gashyantare 2022, agamije guha uburenganzira ba Noteri Bigenga, bagashobora gutanga serivisi z’ubutaka, cyane ko abaturage bamaze iminsi bazinubira.
Yagize ati “Abaturage bamaze igihe bagaragaza ibibazo byo kuba badahabwa serivisi, mu buryo bwihuse. Aho dosiye zabo zitinda, ariko wabisesengura neza ugasanga abasaba serivisi z’ubutaka bamaze kuba benshi hirya no hino mu Gihugu, ariko abakozi bazibaha ari bake; cyangwa barakora n’indi mirimo ku Mirenge bakoreraho, ugasanga izo serivisi ntabwo zihuse.”
Avuga ko iyo ari yo mpamvu hashyizweho ayo mabwiriza, yongerera uburenganzira ba Noteri Bigenga, abaturage bakoroherezwe kubona serivisi zijyanye n’ubutaka, kandi mu gihe gito.
Ni amabwiriza ngo arimo ingingo nyinshi, zijyanye n’ibyo ba Noteri Bigenga bagomba kuba bujuje, harimo kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu (3) mu byerekeranye n’uwo murimo, kuba afite ibiro byo gukoreramo, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.
Ku bahoze ari abakozi ba Leta, bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu by’amategeko, bafite nibura uburambe bw’imyaka 3, mu bijyanye na serivisi z’ubutaka, bamaze kwemererwa kuba ba Noteri bikorera, ariko bakaba bashaka kuba ba Noteri mu by’ubutaka; bahita babyemererwa iyo babisabye.
Mukamana avuga ko ba Noteri Bigenga nibatangira gutanga izi serivisi zijyanye n’ubutaka, bishoboka ko igihe cyo kuzibona kizagabanuka, kikagera no ku munsi 1, mu gihe uwagiye kuzaka azaba yujuje ibisabwa byose.
Uyu muyobozi amara impungenge abaturage, ko nta kiguzi kiziyongera ku cyateganyijwe n’amategeko, kuri serivisi yakwa.
Gutangira kwakira dosiye z’Abanoteri basaba, byatangiranye n’umunsi itangazo ryashyiriweho umukono, bikazarangira ku wa 28 Gahyantare 2022. Urutonde ruzashyikirizwa Minisiteri y’Ubutabera bazafatanya muri iki gikorwa, kugira ngo hizerwe ko hashyizwe ba Noteri, muri serivisi z’ubutaka b’inyangamugayo, kuko ngo zisaba umutekano uhagije.
NKUBIRI B. Robert
