Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2016 yemeye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye 146 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), n’isezererwa mu kazi ku bandi batanu kubera impamvu z’uburwayi.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri urutonde rw’abasirikare bakuru bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, hamwe n’abafite ikibazo cy’uburwayi basezererwa.
Amakuru atugeraho avuga ko mu basezerewe harimo abafite amapeti yo hejuru bafite imyaka ibemerera guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru barimo Lt. Gen. Caesar Kayizari wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, Maj Gen Paul Rwarakabije wahoze ari Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Maj Gen Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Maj Gen Sam Kaka, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ndetse na Brig. Gen George Rwigamba uyobora RCS.
Abandi bavugwamo bazwi cyane muri serivisi za Leta Col Kalibata Anaclet, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda (Emmigration &immigration), na Maj Richard Sezibera wabaye Minisitiri w’Ubuzima, akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Muri rusange, bivugwa ko harimo abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Jenerali bagera kuri batanu (5), n’abo ku rwa Koloneli, baba Colonel na Lt. Colonel bageze kuri 26.
Si abo basirikare bakuru gusa, kuko hemejwe kandi Iteka rya Minisitiri ryemerera kujya mu Kiruhuko cy’Izabukuru ba Su-Ofisiye Bakuru 225 bo mu Ngabo z’u Rwanda; Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 46 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi n’Iteka rya Minisitiri ryemeza irangira ry’Amasezerano kuri ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 353 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Lt. Gen. Caesar Kayizari wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya

Maj Gen Paul Rwarakabije wahoze ari Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS)

Maj Gen Sam Kaka, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu
