Hirya no hino mu Rwanda hari bamwe mu bakozi bakorera ibigo byigenga, bavuga ko abakoresha babo batajya babishyurira umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi, kandi babakase amafaranga yawo. Aba batewe impungenge n’ahazaza habo igihe bazaba bageze mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kutishyurirwa umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi kandi amafaranga abakoresha bayabakase, ni kimwe mu bibazo abakozi batandukanye bakorera mu bigo byigenga bavuga ko giteye inkeke, bitewe n’uko ngo abakoresha babo ubona batitaye ku buzima bw’abakozi babo.
Umwe mu baturage wo mu karere ka Bugesera ukorera urwego rwigenga kuri ubu ufite imyaka 59, agira ati “amafaranga baba bayadukase, ariko ntibayishyure. Reba nka njye ubu ngize imyaka mirongo ita, nkaba nshaka gusaba Pensiyo mfite imyaka mirongo itandatu. None se ko umukoresha wanjye yagiye anyishyurira nabi, uribwira ko nzabona amafaranga azamfasha kubaho? Reka ntibiba byoroshye.”
Hagumimana akorera mu rwego rw’abikorera. Agira ati “iyo umukoresha atakwishyuriye umusanzu w’ubwiteganyirize ku buryo bwiza, iyo ugeze muri Pensiyo bikugendekera nabi, kuko uba ubona amafaranga make cyane.”
Sekamana Erneste ni umwarimu mu mshuri yisumbuye. Asaba inzego zibishinzwe guhwiturira abakoresha kwita ku burenganzira bw’abakozi, burimo no kugira umuco wo kwishyura umusanzu w’ubwiteganyirize. Agira ati “ubuyobozi nibugire icyo bubikoraho, kuko tubona abakoresha baratereye agati mu ryinyo. Ntibitaye ku buzima bw’abakozi babo bw’ejo hazaza, kandi bo baba biteganyirije.”
Patrick Kananga, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ushinzwe imiyoborere no guteza imbere umurimo, atangaza ko iyi Minisiteri irajwe ishinga no gukemura ibi bibazo. Iyi minisiteri yifashisha abagenzuzi b’umurimo mu turere, mu kugenzura ibigo n’abakoresha. Agira ati “ibi ni byo abagenzuzi b’umurimo bashinzwe, kuko bajya mu bakoresha babarizwa mu turere bakoreramo, bakagenzura imikoranire yabo n’abakozi. Kimwe mu byo bareba, harimo n’umusanzu w’ubwiteganyirize.”
Kananga yongeraho ko bagiye kongeramo imbaraga, abakoresha bakagira umuco wo kubahiriza uburenganzira bw’abakozi, kuko batifuza haba ibibazo nk’ibi hagati y’abakozi n’abakoresha ngo birinde bigera mu nkiko.
Ati “tugiye kongeramo imbaraga mu biganiro tugirana n’abakoresha bafite ibigo bitandukanye, bajye bubahiriza kwishyurira ubwiteganyirize abakozi. Mu gihe rero hari utabyubahirije, dukurikize icyo amategeko ateganya kuko amategeko arahari kandi arasobanutse. Gusa ntitwifuza ko byajya bigera kure, tugomba kujya tubikemura hakiri kare.”
Ubwiteganyirize mu Rwanda bugengwa n’Itegeko N° 05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda Nᵒ 20 yo ku wa 18/05/2015.
Iryo tegeko rivuga ko umukoresha agomba kwiyandikisha mu kigo cya Leta gifite ubwiteganyirize bwa pansiyo mu nshingano zacyo mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi ikurikira igihe umukozi wa mbere yatangiriye akazi. Umukoresha agomba kandi kwandikisha buri mukozi ahaye akazi mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi uhereye igihe amushyiriye mu kazi.
Umusanzu mu bwiteganyirize bwa pansiyo utangwa n’umukozi n’umukoresha mu buryo bungana, ariko inzego z’abakozi zikora mu buryo buvunanye zishobora kugenerwa ingano y’umusanzu inyuranye hashingiwe ku miterere y’imirimo zikora.
Habimana Cypridion
