Connect with us

Hi, what are you looking for?

Basketball

BAL 2022: REG yakatishije itike yo kwitabira imikino ya nyuma

Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yakatishije itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali, nyuma yo gutsinda umukino utoroshye wayihuje na US Monastir yo muri Tunisia ukarangira ku ntsinzi ya REG y’amanota 77 kuri 74 ya US Monastir.

Ikipe ya US Monastir yabanje gutsinda uduce tubiri twa mbere tw’umukino aho agace ka mbere yagatsinze ku manota 26 kuri 21 ya REG Basketball Club, aka akabiri nako igatsinda ku manota 16 kuri 15 ya REG Basketball Club maze yegukana igice cya mbere cy’umukino muri rusange.

Ikipe ya REG Basketball Club ariko yatangiye igice cya kabiri cy’umukino mu gace ka gatatu k’umukino muri rusange iri hejuru byayifashije nayo kwegukana uduce tubiri twa nyuma tw’umukino, aho yatwaye agace ka gatatu itsinze amanota 20 kuri 13 ya US Monastir, yongera gutwara n’agace ka kane itsinze amanota 21 kuri 19 ya US Monastir, umukino urangira iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize itsinze umukino wose ku manota 77-74.

REG Basketball Club uyu wari ubaye umukino wa gatatu itsinze mu mikino ine imaze gukina nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Sale ku mukino wa mbere ndetse na SLAC yatsinze ku mukino wa kabiri mu gihe yari yaratsinzwe umukino wa gatatu n’ikipe ya Dakar Universite Club ariko ikaba isigaranye umukino wa nyuma mu itsinda aho ikina  n’ikipe ya Clube Ferroviario da Beira.

REG Basketball Club yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL 2022 izabera mu Rwanda muri Kigali Arena guhera tariki 21 kugeza 28 Gicurasi 2022.

NKUBIRI B. ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Akarere

Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi babifashijwemo n’Umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro, La Benevolencia bakoze indirimbo...

Imanza

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi, Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, rwumvise abatangabuhamya basabwe n’ubushinjacyaha mu rubanza Laurent Bucyibaruta akurikiranweho ibyaha bifitanye...

Amakuru

Imbaraga, ubwitange, kwihangana no gukorana umuhate mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ni bimwe mu bishingirwaho Abaforomo n’Ababyaza bagasabirwa kuzamurwa mu ntera y’ingazi ntambike (Promotion...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.