Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR burashinjwa na bamwe mu bakirisito kubayoboza igitugu, gucecekesha abashaka kugaragaza akarengane kagirirwa bamwe mu bashumba n’abakirisito, ndetse no kwirukana abo bumva badashaka bose. Ibi byose babihuza n’uko abakoranye n’ubuyobozi bwa ADEPR bwakuweho, abenshi birukanwe abandi bagakurwa mu nshingano bari bafite bagahabwa imirimo iciye bugufi.
Abakirisito baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko ubu mu itorero hadutsemo guhiga bukware abantu bose bakoranye na Past Sibomana Jean na Past Tom Rwagasana, abatambuwe inshingano bakoherezwa gukorera ku midugudu bakuwe ku rwego rukuru.
Bavuga ko ibyo byose byakuruwe n’icyo bo bita agatsiko kagamije kwishakira imyanya n’indonke kakimakaza munyangire na munyumvishirize. Bavuga ko ikiswe “Nzahuratorero” aricyo kigiye gusenya itorero ryabo, kuko abakirimo bagenda bigabanya imyanya birukana ushatse kugaragaza ukuri wese.
Bavuga ko imwe mu migambi mibisha yateguwe na Nzahuratorero nk’uko bivugwa n’abayivuyemo mu ibaruwa yo ku wa 04 Werurwe 2017 yandikiwe inzego za Leta zitandukanye, bavugamo Kwangisha abayobozi ba ADEPR abakirisito (bavuyeho) ku buryo babanga urunuka; Guteranya abanyarwanda n’inzego za Leta; Guhimbira abantu ibinyoma no guhimba imikono y’abantu ndetse no Guteza urusaku mu bayoboke ba ADEPR no gukuraho ubuyobozi buriho, kandi uyu mugambi wa nyuma wamaze kugerwaho neza.
Banongeraho ko iyo migambi mibisha bateguye yatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 03 Ugushyingo 2017 mu nama yabereye i Muhanga iyobowe na Past. Kararuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR na Past. Karangwa John Umuvugizi wungirije aho batumiye komisiyo nzahuratorero igatukana ku mugaragaro igasaba kwirukana abo badashaka bari mu mirimo itandukanye muri ADEPR, bakoranye na n’ingoma ya Rev. Sibomana na Rwagasana.
Ikindi bavuga kandi ni uko ngo muri Komite Nyobozi y’Itorero na bo ubwabo batumvikana bapfa imyanya kuko buri wese ashaka kwizanira abo yiyumvamo aho gukurikiza amabwiriza y’Itorero.
Mugemana (izina rihimbano twahaye umwe mu baduhaye amakuru) agira ati “mu itorero ryacu harimo akarengane gakabije, mbese ntiwamenya ko ari mu itorero ry’Imana ahubwo wakeka ko ari ahandi hantu. Twibaza niba tuyobowe n’abashumba baragiye intama z’Imana. Turibaza iyo batwerekeza kuko bimitse munyangire na munyumvishirize. Nk’ubu birukanye abashumba b’indembo n’ababungirije hafi ya bose, birukanye abo mu turere, bohereje bamwe mu bapasitoro mu kiruhuko cy’izabukuru kandi igihe kitageze.”
Akomeza agira ati “ako gatsiko uwari ukayoboye Dr Basabose Jean de Dieu yamaze guhunga igihugu, Mbanda Samuel umwanditsi, yagororewe kuyobora Dove Hotel birengagije ko atari umukirisito wa ADEPR. Undi ukorana n’ako gatsiko ni Birahagwa Janvier w’umucuruzi. Ubu yamaze kohereza umuryango we hanze kandi biravugwa ko na we yaba agiye kugenda.”
Umwe mu bashumba b’itorero (twahaye izina rya Ngabo muri iyi nkuru) avuga ko abayobozi b’itorero na bo ubwabo badashoboye kwiyobora ahubwo bakurikiza amabwire bitumwa babiba urwango hagati mu bakirisito, ikindi kandi itorero ubwaryo ritigeze rimenya aho igihugu kigeze.
Agira ati “Mu itorero harimo ingengabitekerezo yo kutigera tumenya aho igihugu kigeze. Itorero riracyari akazu k’abantu bamwe bakora ibyo bishakiye, bagenda bikiza abo badashaka babitirira ibyo bishakiye. Mu itorero turacyafite ibikomere bitarakira, hari byinshi bikeneye kuvurwa. Itorero ryacu mu by’ukuri usanga risa n’aho riyobowe n’abantu bari hanze y’igihugu bakoresha benewabo, na bo bagakoresha amafaranga.”
Akomeza agira ati “Amafaranga ni yo arimo gukora ibyo byose. Itorero ryacu ryarazahaye kandi ryazahajwe n’ubuyobozi bwaryo. Muri make ntibifuza ko itorero rigendana na gahunda za Leta bashingiye ku buhanuzi bw’ibinyoma, ushatse kugaragaza ukuri bakamwikiza…”
Ubuyobozi bwa ADEPR bubivugaho iki?
Twashatse kuvugana n’Ubuyobozi bwa ADEPR, duhamagara Past. Karuranga Ephrem, Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa ADEPR, kuri telefoni ye igendanwa, ku nshuro ya mbere atubwira ko afite abashyitsi, twongeye kumuvugisha atubwira ko ari kumwe na muganga, tumwoherereza n’ubutumwa bugufi ntiyagira icyo adusubiza.
Nyuma yo kumubura twashatse Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Past. Karangwa John, ku nshuro ya mbere twamuhamagaye kuri Telefoni ye igendanwa uwatwitabye yatubwiye ko ari mu nama tuza kongera, twongeye kumuhamagara we ubwe aratwitaba ariko atubwira ko ari kumwe n’abashyitsi twongera kumuhamagara; ubwo twongeraga ku muhamagara ntiyatwitabye kugeza ubwo dutangaza iyi nkuru.
Igihe umwe muri aba bayobozi azashaka kugira icyo atangaza kuri ibi bivugwa na bamwe mu bakirisito bayobora na byo tuzabibagezaho.
Abayoboke ba ADEPR baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama bavuga ko bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko iyo migambi mibi yatangiye gushyirwa mu bikorwa ari uko mu gihe Biro ya ADEPR imaze igiyeho kingana n’umwaka urenga, bamaze kwirukana no kumanura mu ntera abantu barenga 50 kandi urutonde rw’abirukanwa rugikomeje, abandi bakimurwa byo kubahima.
Haribazwa kandi niba abari mu buyobozi bwa ADEPR bwakuweho kuba barambuwe inkoni y’ubushumba ndetse bakanahagarikwa (bagatengwa), niba ubwo bagizwe abere n’urukiko bazongera gusubirana umwambaro wabo w’ubushumba dore ko banaciwe ku igaburo.
Basaba ko Leta idakwiye gutererana abantu bakomeje kurengana no gutotezwa, cyane ko ngo abayobozi ba ADEPR babikangisha abakirisito ko babikora bashyigikiwe na zimwe mu nzego za Leta.
Panorama

Vicent
May 25, 2019 at 07:07
Ubundi ubugome n,ubugambanyi bwabatanga amakuru atariyo turabazi intego yabo nugushaka gucamo ibice itorero.icyo nabwira abanyamakuru birinde gukoreshwa nkibikoresho ahubwo babanze barebe neza niba ibyo bagiye kwandika bifite ishingiro koko nk,izi nkuru zose inyinshi nizitangwa n,agatsiko kagamije kurindimura itorero bahereye kury,ibugande kayobowe nuwitwa NGO ni regional w,ungurije witwa manywa john n,abandi bafatanije karimo abo my Rwnda n,ibugande murwa harimo president Wa ca na vce we ubwo rero iyo ukurikiranye usanga hatabayeho gushishoza kW,abanyamakuru kunkuru batanga tuzajya tuzisuzugura kuko aba ari ibihuha nababa babahaye udufranag NGO basebye abakozi bImana .ugaya iyi komite ya Efrem nabanze arebe aho ikibazo kideni kigeze,itorero rya ri ribereyemo brd,n,ibindi bibazo by,uruhuri abantu badahita babona barwanye nabyo bagerageza kugarura umwuka mwiza mu itorero none mukavugango barigukuramo abariho kungoma ya Sibomana!!!ahubwo baratinze nabandi Bose bari mumurongo wabo bari bakwiye kubakuramo kuko ikirayi kiboze iyo ukirekeye mubizima nabyo birabora
umutwe muvugizi hhhhhhh
March 12, 2019 at 11:00
umva ibyobisambo buriya se nuko mwabuze ahomumenera ngo mwongera muogoze ibintu ayo namatakirangoyi yibyomwakoze erega burigihe icya kigira inkurikizi ntasoni iyo muvuga abantu birukamwe muavuga babishop banyu ntasoni mufite tekereza iyo uvuga ntuvuge abari baritse ba kabuto muzabaze adepr akarera kakirehe uwobaribasi kabuto,uwatanze inkazabaringa mumanjyaruguru no kwiha amasoko yokubaka nibindi nibindi utabasha kurondora ngo ubirangize utavuze amasima ,amabati,amakaro.bya dove barigise tudashyizeho zamiliyali,yewe ahobwo ababayobozi bacu barihubu nabo ntakigenda arijyewe sinasigamo numwe reba nka ntibarikure jd imirindankuba y’iburasirasuba nonengo nza bapastor,mukarage imodoka ya karere ntiyagurijije umugorewe ?kubusa bwamafaranga benetada dusengere ababayobozi kuko Thomas na sibomana tutibagiwe nA mutuyemeriya basahuye gusa basize batoje intore zabo hono ibugesera bazadusure barebe muri compassion musanzirewe yarabidogereje.amajyepfuyo ntiwavuga iburengerazuba mu karer kanyabihu ngo bobaye aba tax men nyabugogo bashiramo abagenzi ahubwo RURA azake imisoro kuko binjiza menshi.
kaka
January 11, 2019 at 09:50
ADEPR Irakabije kwica bntu urubozo, nitabare abanyarwanda kuko bararenganywa bikabije, RGB itabare ibakureho kuko ntacyo bamaze