Ubushakashatsi bugaragaza ko abanyarwanda barya imboga rimwe mu cyumweru ahubwo bagatimo kurya ibyangiza umubiri.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana agaragaza ko abanyarwanda barya imboga rimwe mu cyumweru kandi ziboneka hafi, ahubwo bakarya ibyangiza umubiri wabo bikaba ari kimwe mu bituma indwara zitandura nka Cancer, Diabete n’umutima ziza ku isonga mu guhitana benshi. Ati “ntawe ukwiye kujya arenza amasaha abiri yicaye.”
Ibi byagarutsweho mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano cyagarukaga ku mibereho y’imiryango.
Dr Sabin avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2022, bwagaragaje ko indwara y’umuvuduko ukabije yazamutse ikava kuri 15% ikagera kuri 17% mu myaka ibiri gusa, diabetes iri kuri 3%, umubyibuho ukabije na wo wikubye kabiri ariko indwara zishobora guhitana abantu mu gihe gito zagabanutse mu Rwanda, ariko indwara umuntu ashobora kumarana igihe kirekire zitandura, zo ziyongera cyane.
Agira ati “Indwara za Cancer, ubu turabarura hafi ibihumbi icumi ziba mu Banyarwanda buri mwaka, muri izo 1/2 ni zo tubona kwa muganga zibasha gupimwa, ikindi 1/2 ntitukimenye ubona umuntu bigeze kure kandi no muri abo ibihumbi bitanu dupima, 1/2 baza bari ku gipimo cya gatatu n’icya kane. Dukwiye kumenya ko umuryango utekanye ukeneye ubuzima bwiza kandi nta buzima ntagishoboka, twaranabibonye mu myaka itatu ishize ubwo akavirusi gato COVID-19 katanagaragara n’amaso kaduhezaga mu rugo.”
Dr Sabin Nsanzimana agaragaza impamvu zitera izamuka ry’imibare y’abibasirwa n’izi ndwara, ko muri ubu bushakashatsi bwa RBC bagerageje kubaza niba abantu bazi ko ibyo barya bishobora kubatera ubwo burwayi, ndetse niba bazi n’akamaro ka siporo.
Agira ati “Twatangajwe no kumva ko abantu basanga mirongo ine ku ijana batazi akamaro ka Siporo, batajya banayikora na rimwe; ndetse batanayikozwa, rwose bumva ko ari ikintu cyagenewe abandi. Ikindi cyagaragaye cyane ni uko usanga abantu bicara amasaha maremare cyane, kandi ubundi umuntu adakwiye kurenza amasaha abiri yicaye adahagurutse nibura iminota 20, ariko bakicara amasaha umunani ku munsi.”
Avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wicara amasaha arenze umunani ku munsi agira ibyago byiyongeraho 50% byo kurwara indwara zitanduka no gupfa, kurusha uwicaye ariya masaha abiri akanyuzamo agahaguruka.
DR Sabin avuga kandi ko muri ubu bushakashatsi, abantu bagaragaje ko barya imboga rimwe mu cyumweru kandi ziboneka hafi, ahubwo bakarya ibyangiza umubiri wabo.
Avuga ko ingaruka z’ibi bibazo zikomeje kwigaragaza. Ati “Indwara zitanduka nk’iz’umutima, diabetes na cancer ubu ni zo ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana Abanyarwanda benshi.”
Dr Sabin Nsanzimana atanga inama ko uburyo bwo kwirinda izi ndwara bworoshye kandi bwashoborwa na buri wese, burimo gukora siporo no kurya indyo iboneye irimo imboga zisanzwe ziboneka hafi n’isuku y’ibiribwa n’aho abantu batuye.
Munezero Jeanne d’Arc
Anitha Kivuye
March 6, 2023 at 15:21
umutindi wakize arya ibiro 3 by’ akabenze buri munsi kugira ngo yemeze
Immaculee
March 6, 2023 at 15:22
Tuvugishe ukuri abantu barya imbuto ni bangehe koko?
Pingback: Rwanda Community Health Workers in frontline drive to cut maternal and child mortality - AHSJI
Pingback: Rwanda Community Health Workers in frontline drive to cut maternal and child mortality – Science Africa