Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR batakambiye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye na Past. Isaie Ndayizeye Umuyobozi wa Komite y'inzibacyuho akaba n'Umuvugizi wa ADEPR.

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR bavuga ko bahagarariye Abanyamuryango bo mu Itorero rya ADEPR baharanira imiyoborere myiza n’Ijwi ry’Abakirisito bashaka impinduka nziza muri ADEPR, bandikiye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, bamutakambira bamusaba gutesha agaciro ibyemezo byafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere -RGB kuri ADEPR. Bavuga ko ibyo rwakoze rukuraho abayobozi rugashyiraho abandi binyuranyije n’amategeko kandi bisenya itorero rya ADEPR.

Iyi baruwa y’intabaza, yashyizweho umukono n’umuhesha w’inkiko w’umwuga ku wa 16 Gashyantare 2021, igaragaza ko nyuma y’aho RGB ikuriyeho inzego nkuru zose z’ubuyobozi za ADEPR igashyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho, byose byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya ADEPR. Ivuga ko RGB yarengereye Amategeko Shingiro n’amategeko ngengamikorere ya ADEPR, ndetse na Komite y’inzibacyuho yashyizweho igakomeza kwica amategeko nkana.

Bagaragaza ko hari byinshi byama kuzamba birimo ko ibikorwa byose bya Komite y’lnzibacyuho nta mategeko bigenderaho, ahubwo bashingira   ku byemezo bya RGB. Bavuga ko nabyo babona ko bitubahirije amategeko, ariko bikaba byatuma abantu bitirira inzego za Leta ibyemezo byafashwe binyuranye n’amategeko.

Bakomeza bavuga ko Komite y’inzibacyuho yahawe imyanya inyuranye n’Iteganyijwe mu mategeko shingiro ya ADEPR. Iyo Komite yihaye ububasha bwo gusesa inzego no kwirukana abashumba nta nama ibyemeje, bakabikora basuguye Amategeko shingiro ya ADEPR.

Uwizeye Judith, Minisitiri muri Perezidansi ni we utezweho igisubizo gikiza amakimbirane yongeye kuvuka muri ADEPR.

Iyi Komite kandi iregwa gusahura no gucunga nabi umutungo w’Itorero, ndetse bakaba baraniyongeje imishahara, nta rwego na rumwe rubibemereye nk’uko Amategeko shingiro ya ADEPR abiteganya. Baregwa kandi gukoresha iterabwoba aho ngo bakanga abashumba ko uzavuga bazamwambura umwanya.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, yasabwe kubafasha gukuraho Komite y’inzibacyuho kandi ikabazwa ibyo imaze kwangiza ndetse ikanagarura umutungo w’Itorero. Asabwa kubafasha bakitorera abayobozi nk’uko biteganywa n’amategeko ya ADEPR, noneho ibyo RGB yifuza ko bakosora bigakorwa n’abo bishyiriyeho.

Yasabwe kandi kubafasha hagasubizwaho Amategeko shingiro ya ADEPR kuko yamaze gukandagirwa, hakaba hakorwa ibinyuranye na yo kandi agombye gukurikizwa ari ayasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 28 Kanama 2013.

Aba na bo bavuga ko hekenewe impinduka muri ADEPR ariko ibyakorwa byose bikaba bigomba gushingira ku mageko shingiro agenga Itorero, ntibikorwa hashingiwe ku marangamutima.

Mu kurushaho kumenya ukuri, mu kiganiro kuri telefoni igendanwa, Pastori Kizibera Philbert, umwe mu bashyize umukono kuri iyo baruwa, yatubwiye ko batwakwishimira ko itorero ryabo rikorwamo amakosa kandi hari amategeko shingiro abagenga.

Agira ati “Itorero ryacu rifite amategeko, ntitwumva ukuntu abantu bicara bagakora ibyo bishakiye bagakandagira amategeko, bakikorera ibyo bishakiye ngo twicare turebere. Twabanje kwereka RGB ko hari amakosa yakozwe mu gushyiraho Komite y’inzibacyuho ariko ntacyo bahinduye. Komite y’inzibacyuho imeze nk’itorero ryashyizwe mu rindi. Bihaye ububasha badafite ahubwo bagamije inyungu zabo gusa.”

Past. Kizibera avuga ko ubundi RGB yagombaga kubafasha kubaka inzego ariko bigakorwa bidakandagiye amategeko. Ati “Batesheje agaciro Amategeko shingiro kandi bayafite. Ntitwanze ko amavugururwa akorwa ngo ibintu bijye ku murongo ariko bikwica amategeko.”

Tariki ya 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR, rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.

Past. Isaie Ndayizeye, Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho akaba n’umuvugizi wa ADEPR.

Tariki 08 Ukwakira 2020, nibwo RGB yashyizeho Komite y’inzibacyuho ya ADEPR igizwe na Pasitoro Isaie Ndayizeye ni we wagizwe umuyobozi wa komite y’inzibacyuho, akaba anahagararariye uwo muryango ushingiye ku myemerere mu mategeko. Pasitoro Eugene Rutagarama yagizwe umuyobozi wungirije, Pasitoro Budigiri Herman agirwa umuyobozi nshingwabikorwa muri ADEPR, Madamu Aulerie Umuhoza wari usanzwe muri Komite nyobozi yakuweho, we yagizwe umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga muri ADEPR, naho Madamu Gatesi Vestine ashingwa abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.

Iyi Komite y’inzibacyuho igomba kumara amezi 12, ariko ashobora kongerwa bibaye ngombwa, yahawe inshingano zo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR. Yahawe kandi ububasha bwo gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR, gukora igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura, ndetse no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Rwanyange Rene Anthere

8 Comments

8 Comments

  1. Pingback: Urubanza rwa ADEPR rwimukiye i Gasabo, Bamwe mu bakristo bahanze amaso ubutabera – Panorama

  2. Rukundo

    February 27, 2021 at 04:36

    Turasaba ko amategeko yubahirizwa.

  3. HABIMANA ALEXIS

    February 22, 2021 at 18:23

    About ni barusahurira mu nduru baba bishakira indamu bahora bateza imivurungano mu itorero ryacu ariko Yesu azagaruka kandi nubwo bimeze bitya mukomeze mwiboneza abari murugendo tuzajya mu Ijuru murakoze

  4. Pascal

    February 22, 2021 at 09:33

    Abanenga abayobozi bariho nibamwe bari mugatsiko kazengereje ADEPR,bararushywa nubusa Imana irabashyigikiye kuko irabonako haribyishi batangiye gushyira mu buryo

  5. NTEZIRYAYO FIDÈLE

    February 21, 2021 at 17:50

    Mwiriwe.RGB ikomereze aho.uriya ubirwanya siwe ni agakingirizo kabamutumye babandi bafite inyungu zimiryango yabo batitaye kubanyarwanda .(ubujura,kugambana ,amatiku nibindi…..)reka ndekere aho naho ibindi navuga byinshi.tel 0785235558.Imana ihe ubuyobozi bwacu imigisha .

  6. brave

    February 21, 2021 at 13:40

    Nta gishya mbonye nawe uwagusaba gukora bari abakunenga. Mugabanye ibyo mukoresha amaturo musiganira.
    Mbese nibura aracyaboneka? Gukizwa tukugire intego hamwe no gusenga bashumba ncuti z umusaraba!

  7. Koko

    February 21, 2021 at 12:40

    Uburenganzira bahawe na RGB bwo buremewe ko umuryango ugira Amategeko yawo, yuburyo inzego zijyaho nuko amavugurura akorws.
    Dr Kayitesi yiza kiyobora ADEPR kungufu.

    • RUKUNDO

      March 2, 2021 at 16:53

      Ubuyobozi bwagiyeho muburyo bunyuranyije na mategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities