Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwahamije ibyaha bamwe mu bayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda rya FDU-Inkingi abandi rubagira abere.
Saa yine n’iminota 20 za mu gitondo ku wa kane tariki ya 23 Mutarama 2020, ni bwo inteko iburanisha yinjiye mu cyumba cy’iburanisha mu rukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza.
Hari mu gikorwa cyo gupfundikira urubanza rwarezwemo abayoboke 11 b’ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda. Bose bashinjwaga ibyaha birimo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho no kurema umutwe w’ ingabo bitemewe n’amategeko. Abaregwa baje mu isoma ry’uru rubanza ni 8 muri 11.
Icyaha cyahereweho ni icy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Aha urukiko rugendeye ku bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha, rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso by’ubugenzacyaha byavuye mu iperereza ryo kumviriza amatelefoni ndetse n’amajwi yakoreshwaga n’abaregwa hifashishijwe urubuga rwa Whatsapp, bamwe muri bo bahamwa n’icyaha cy’ubugambanyi.
Naho ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe na Leta, aha urukiko rwagaragaje ko rwashingiye n’ubundi ku bimenyetso by’ubugenzacyaha bwumvirije abaregwa amatelefoni bakoreshaga, bakanguriraga abasore kwinjira mu mitwe y’ingabo cyane cyane ikorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irwanya Leta y’u Rwanda nka FDLR n’iyindi ndetse bakabashakira amafaranga yifashishwaga mu ngendo, gushaka impapuro z’inzira, amafunguro n’ibindi.
Hari kandi kuba ishyaka FDU Inkingi ryarakoranaga bya hafi n’indi mitwe irimo FDLR, RNC, Amahoro PC, PS Imberakuri na PDP-Imanzi yose igize icyiswe P5, iki kikaba ikindi kimenyetso cyashingiweho n’urukiko mu gufata ibihano.
Inteko iburanisha ikurikije uburemere bw’ibyaha biregwa aba bayoboke b’ ishyaka FDU Inkingi, rukanakurikiza ibimenyetso byavuye mu iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha byanashingiweho n’ubushinjacyaha muri uru rubanza, rwakatiye igifungo cy’imyaka 12 Twagirayezu Fabien, ubushinjacyaha buvuga ko yari ku isonga ry’umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’uwo kurema umutwe utemewe, akaba ngo yari ashinzwe gushakisha abarwanyi bo kohereza ku rugamba.
Undi wakatiwe imyaka 12 ni Nsabiyaremye Gratien. Bombi bahamwe n’icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Urukiko rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Twagirimana Boniface watorotse gereza akaburirwa irengero, ndetse iyo myaka rukaba ari yo rwakatiye na Mbarushimana Evode.
Urukiko kandi rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi Ndayishimiye Papias na Ufitamahoro Norbert nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwemera kujya mu ngabo zitari ingabo zemewe n’igihugu.
Urukiko kandi rwakatiye ifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu ingana n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, Kanyarukiko Athanase nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kumenyekanisha icyaha cy’ ubugome. Gusa urukiko rukurikije imyaka uyu Athanase yari amaze muri gereza hayise arekurwa.
Abagizwe abere n’urukiko ni Nkiko Ernest, Abayisenga Venant, Ntirutwa Theophile na Gasengayire Leonille wari umubitsi w’ ishyaka rya FDU Inkingi.
Urukiko rwasoje urubanza rwibutsa ko ubujurire butagomba kurenza iminsi 30 ku muburanyi utishimiye imikirize y’ urubanza.
Inkuru dukesha RBA yakozwe na Callixte KABERUKA
