Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Banki y’Abaturage y’u Rwanda irasabwa ibiganiro n’abakozi

Banki y’abaturage y’u Rwanda Banque Populaire du Rwanda-BPR Atlas Mara, irateganya kwirukana abakozi basaga 300. Muri bo hari abamaze kwirukanwa, aho banki ivuga ko ari uburyo bwo kunoza imikorere nyuma y’uko iyo banki hamwe na BDR bifashwe na Atlas Mara.

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), mu kiganiro na Panorama, badutangarije ko bafite impungenge ko BPR Atlas Mara yazakora amakosa mu gutegura amavugururwa kuko yasabwe kugirana ibiganiro na yo ngo harebwe uburyo amavugururwa nta n’umwe yabangamira ariko BPR Atlas Mara ntiyabaha umwanya.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CESTRAR, Bwana Biraboneye Africain, avuga ko hari amakosa menshi arimo gukorwa ariko ubuyobozi bwa BPR Atlas Mara bwavuniye ibiti mu matwi.

Agira ati “Ubundi iyo hari amavugururwa agiye gukora mu kigo, intumwa z’abakozi zigiramo uruhare, kandi muri BPR Atlas Mara izo ntumwa zaratowe. Nta mwanya zahawe ngo zitangemo ibitekerezo ku bijyanye n’igabanywa ry’abakozi. Twandikiye ikigo kugira ngo habe ibiganiro, harebwe uburyo amavugururwa yakorwa mu buryo bwubahirije amategeko, ariko ntibaradusubiza…”

“…twiteguye gutanga umusanzu aho byaba ari ngombwa, kugira ngo dukumire aho ibibazo bishobora kuba byavuka bitewe n’uko hari amategeko yirengagijwe nk’uko byagaragajwe n’abakozi, cyane cyane ko abahagarariye abakozi nta ruhare rwabo rugaragara muri icyo gikorwa…”

Bwana Biraboneye akomeza avuga ko muri iyo baruwa bandikiye BPR Atlas Mara, bagaragazaga ibiteye impungenge mu igabanywa ry’abakozi birimo kutubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 34 y’itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27 Gicurasi 2009, Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Ibindi bigarukakwaho ni ugukoresha ibizamini ku mwanya umukozi yari asanzwe akoramo kandi mbere y’uko awujyamo n’ubundi yari yarawupiganiwe. Hari kandi ikitumvikanwaho cyiswe kwisezerera ku bushake (voluntary exit), kutageza urutonde rw’abakozi bazasezererwa ku mugenzuzi w’umurimo ndetse hagasuzumwa n’ibindi byatuma icyo gikorwa kigenda neza.

Agira ati “Turacyakomeje kubabwira ko twiteguye gutanga inama aho bishoboka ku girango icyo gikorwa kigende neza…”

Bamwe mu bakozi baganiriye na Panorama, ariko tudatangaza amazina yabo muri iyi nkuru, badutangarije ko ibirimo kubakorerwa ari agahomamunwa kuko bakoreshwa ibizamini ku ngufu ndetse no ku myanya batigeze basaba.

Umwe muri bo yagize ati “Twategetswe kwandika amabaruwa dusaba imyanya, abenshi basabaga ku myanya yo hejuru kuko bakoraga ku iri hasi yayo. Njye natunguwe no kuntegeka gukora ikizamini ku mwanya ntasabye, ariko kubera ko ntakundi nabigenza nemeye gukora…”

Abo bakozi bakomeza bavuga ko mu kazi umwuka atari mwiza, kuko buri wese aba atazi ko bucya akiri mu mwanya arimo, kuko n’iyo bagiyemo bakoreye ibizamini kandi bayimazemo igihe kirekire basabwa kongera gukora ibizamini bishya, cyangwa ukabikora aho bagutegetse.

John F. Vitalo, Umuyobozi Mukuru wa Atlas Mara aganira na KT Press yagize ati “Intego yacu ni ukuba ku isonga mu miyoborere muri serivisi z’imari no gukoresha indangagaciro ku bakiriya bacu, abakozi no ku bandi duha serivisi.”

“Abanyamigabane bacu barareba ubucuruzi bwiza kandi bukomeye bijyanye no guhanga udushya.” Ibitangazwa na Vitalo.

Ivugurura rijyanye n’uko banki ishaka kwiyubaka ku isoko ry’ubucuruzi nyuma y’uko Atlas Mara ishoyemo imari isaga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwangda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) Sanjeev Anand, avuga ko mu myaka yashize banki yahuye n’ibihombo kubera amafaranga make ku buryo gutanga inguzanyo byari ku gipimo cyo hasi, byatumye inyungu babonye iba nke.

Mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2015, banki yahombye asaga miliyoni 395, mu gihe mu mwaka wa 2014 yari yahombye asaga miliyoni 864 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi mpinduka bivugwa ko arizo zatumye bamwe mu bakozi batangira kwikuriramo ayabo, urugero rwa hafi rukaba ishami rya Banki y’abaturage rya Rubavu, umukozi yarenganye ibihumbi 115 by’Amadolari ya Amerika (Miliyoni 92 Frw) na Miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni zirenga 98 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo banki y’abaturage ya Rubavu yibwaga, hari andi makuru yavugaga ko mbere ho icyumweru, abakozi babiri ba BPR ishami rya Batima riri mu Bugesera baketsweho gutorokana miliyoni zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko izi mpinduka zose zitarwa n’uko banki ishaka guhindura uburyo bw’imikorere ku buryo hari abakozi bamwe bashobora kuzabigenderamo ariko kandi ivugurura ry’ikigo ntirigomba kurenga amategeko agenga umurimo mu Rwanda, kuko hari ibiba bigomba kubahirizwa biteganywa n’ayo mategeko.

Ingingo ya 34 y’itegeko itegeko № 13/2009 ryo ku wa 27 Gicurasi 2009 rigenga umurimo mu Rwanda; Umukoresha ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe n’impamvu zitandukanye nkuko biteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko ry’umurimo. Abakozi batondekwa hakurikijwe: Ubushobozi ku murimo, Amashuri, Uburambe  muri  icyo  kigo, Umubare  w’abo  atunze  ku  buryo  bwemewe n’amategeko,  bikitabwaho  uko  bikurikirana. Ibyo bimenyeshwa Umugenzuzi w’umurimo mu nyandiko.

Rene Anthere Rwanyange

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.