Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Bapfakurera Robert yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abikorera

Bapfakurera Robert yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF muri manda y’imyaka 3.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa gatatu i Kigali. Kuri uyu mwanya hari hiyamamaje abakandida babiri ari bo Bitwayiki Andrée na Bapfakurera Robert.

Bitwayiki yahisemo guha ihwi rye Bapfakurera kubera ubunararibonye amubonamo, anasaba ko amajwi y’abamushyigikiye bayamuha agakomeza kuyobora uru rugaga.

Bapfakurera yagize amajwi 122. Mu ijambo rye yavuze ko yiteguye gukomeza kuyobora PSF kandi azaharanira iterambere ry’abikorera n’iry’Igihugu muri rusange.

Atorewe uyu mwanya mu gihe yari amaze indi myaka itatu ayobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

Ni umwanya yagiyeho mu 2018 ubwo yasimburaga Gasamagera Benjamin wari umaze imyaka itatu ayobora uru rwego.

 Byari biteganyijwe ko aya matora aba yarabaye mu 2021 ariko kubera COVID-19 byatumye asubikwa yimurirwa muri uyu mwaka.

Aya matora yabaye nyuma y’andi yakozwe uhereye ku rwego rw’Utugari, Imirenge, Akarere, Intara n’Umujyi wa Kigali.

UWIMANA DONATHA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.