Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Barafinda yagarutse gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida Repubulika

Barafinda Ssekikubo Fred, wamenyekanye mu nkundura y’amatora y’Umukuru w’igihugu aherutse yongeye kugaruka guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024, umugabo witwa Barafinda Ssekikubo Fred yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora ajyanye imikono 600 n’ibyangombwa bisaba ko hakemerwa kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga mu Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru yavuze ko agifite impamvu 200 kandi agiye kwegereza ubuyobozi abaturage ashyiraho Perezidansi eshanu.

Ati “Politiki yange ikubiyemo impamvu nziza 200 nzazisobanurira abanyamakuru ariko iya mbere ni ukuzana Perezidansi 4 zikiyongera kuri isanzwe. Amajyaruguru akabona Perezidanzi, Amajyepfo akagira Perezidansi, Iburasirazuba n’Iburegerazuba; buri ntara ikagira Perezidansi nibyo twita kwegereza abaturage serivisi za Leta.”

Barafinda si mushya mu birebana n’amatora kuko mu 2017, yagerageje kwiyamamaza kuri uyu mwanya n’ubundi ariko ntibyamuhira kuko kandidatire ye itigeze yemerwa kubera Atari yujuje ibisabwa na komisiyo y’amatora.

Muri icyo gihe uyu mugabo yavugaga ko ahagarariye kandi ayobora ishyaka (ridafite aho ryanditse) ryitwa RUDA,yasobanuraga nk’ ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri demokarasi yihuse, ku mpamvu nziza nyinshi 200.

Uyu mugabo mu biganiro yajyaga atanga yakunze kugaragazwa nk’umunyarwenya kurusha kuba umunyapolitiki bitewe n’ibyo yavugaga haba impamvu ashaka kuyobora u Rwanda.

Dusubiye inyuma muri uyu mwaka wa 2017, yavugaga ko mu bintu bya mbere azaca ari ukugumirwa kw’abakobwa. Ikindi yavugaga ko afite impamvu 200 zimusunikira ku gushaka kuyobora u Rwanda no gukorera abanyarwanda.

Icya gatatu cyari nk’agashya muri uriya mwaka, Barafinda yiyamamazaga mu buryo bubiri nk’umukandida wigenga ndetse nk’uhagarariye ishyaka n’ubwo ntaho ryari ryanditse mu mategeko bizwi.

Nyuma y’aho amatora arangiye, Barafinda yagiye agaragara ku miyoboro ya YouTube atanga ibiganiro avuga cyane kuri politiki n’ubuyobozi bw’u Rwanda ariko imvugo ze ntizivugweho rumwe.

Yaje guhamagazwa n’urwego rw’Ubugenzacyaha -RIB inshuro nyinshi ntiyitaba nyuma aza gufatwa. RIB yavuze ko amaze gufatwa ibyo yabajijwe n’ibisubizo yatanze byatumye bakeka ko afite ikibazo cyo mu mutwe, hafatwa umwanzuzo wo kumujyana i Ndera kumusuzumisha.

Tariki ya 4 Werurwe 2020 ibitaro bivura indwara zo mu mutwe byemeje ko uyu mugabo afite uburwayi.

Icyo gihe uwari umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.

Ati “Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ibyerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda bavuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”

Barafinda avuga ko ari umunyapolitiki w’amahoro ufite politiki imutogota mu rutirigongo.

Raoul Nshungu

1 Comment

1 Comment

  1. Asimwe Petere

    May 30, 2024 at 08:49

    Yemwe abantu barakina pe!BARAFINDA YAGARUTSE KANDI, REKA NIZERE KO YAKIZE NEZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities