Ubwo amakipe ya REG BBC na Patriots BBC mu bagabo yakinaga umukino wa gatanu ari na wo wari Kamarampaka ku gikombe, REC yacyegukanye itsinze Patriots ku manota 84-74.
Uyu mukino watangiye ikpe ya REG iri imbere ya Patriots ni nako waje kurangira ikomeje kugenda imbere, ibifashijwemo na Cleverland na Nshobozwabyosenumukiza batoroheye Patriots.
Muri uyu mukino kandi ntibyabujije ko REG igererera Patriots mu gaseke yayigereye mu mukino wa kane ndetse yanatsinze, aho byageze Patriots igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 20, REG na yo yayikojeje ahongaho.
Iyi ntsinzi ya REG BBC ije yikurikiranya kuko n’umwaka ushize ni yo yatwaye igikombe. Ni ku nshuro ya 6 aya makipe ahurira ku mukino wa nyuma. Patriots yatsinzemo imikino 4 na ho REG uyu ubaye uwa 2.
REG BBC yahawe imidari, igikombe na sheki ya Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda na ho Patriots ihabwa imidari na sheki ya Miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rene Anthere








