Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko hari bagenzi babo banga kujya kwipimisha COVID-19 batinya gushyirwa mu kato; abandi bagahitamo kugana abavuzi ba gakondo.
Muri ibi bihe, imibare y’abandura COVID-19, ikomeza kuzamuka, raporo z’inzego z’ubuzima umunsi ku wundi, zigaragaza ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo hsoe ubu bwandu buzamuka cyane. Hakaba hari abemeza ko abanga kwipimisha no kwivuza iki cyorezo, baba ari bo ntandaro y’ubwiyongere bw’iyi ndwara.
Umwe muri aba baturage witwa Byiringiro Valentin, yatangarije Kigalitoday ko abenshi mu bakora akazi karimo ubucuruzi, ari bo bari guteza ibibazo, kubera kwanga kujya kwisuzumisha batinya akato.
Yagize ati “Abo bantu benshi barimo gutinya kwisuzumisha, ni abakora ubucuruzi, by’umwihariko muri uyu mujyi wa Musanze; ugasanga umuntu ukora ingendo zitandukanye muri serivisi y’ubucuruzi, aratinya kumara iminsi 14 mu kato, kandi afite uko yiyumva, ariko agatinya kujya ku Kigo Nderabuzima kwisuzumisha.”
Hari n’abandi batangaza ko ubu bwiyongere, bwaba buterwa n’abanga kujya kwivuza bagahitamo kujya gushaka imiti y’ibyatsi izwi nk’iya gakondo, irimo umuravumba n’iyo bita ‘rweru’ n’iyindi, …
Uyu waganiriye na RBA, agira ati “Hari abo duturanye ubona bafite imiti ya Kinyarwanda, cyangwa ukabona undi arimo gushishikariza mugenzi we, ko rwose umuravumba ukiza akaba ari byo bituma batajya kwa muganga. Yaba yagize umurimo bakavuga ngo ni maraliya cyanga se ngo ni umutwe, bakajya muri bya bintu by’imiti; twavuga umuravumba cyangwa se rweru n’ibindi, akaba ari byo bakoresha.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert avuga ko hari abarwayi bashyirwa mu ndembe, kuko ababari hafi baba barabanje kubanyuza mu bavuzi ba gakondo.
Ati “Hari abarwayi twagize mu minsi micye tubakira muri servisi z’indembe, ugasanga abarwaza babanje kubacisha hirya no hino barimo babaha imiti ya Kinyarwanda, barimo bagana abavuzi gakondo n’ibindi. Icyo tubasaba nta kindi, umuntu niba afite ibimenyetso bya COVID-19, nagane ibitaro tumupime tumenye n’icyo tumukorera.”
Ibikorwa byo gupima no gukingira COVID-19, birakomeje hirya no hino mu Gihugu muri bihe binagaragaza gukomeza kuzamuka k’ubwandu; Aho mu Karere ka Musanze, kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 03 Mutarama 2022 (mu iminsi 3 gusa ya mbere y’uyu mwaka), hamaze kugaragara abantu 215 banduye COVID-19.
Nshungu Raoul