Imvugo ya Akana Alice yatambutse mu butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ni ubutumwa bwiza ku bakuze bazi cyangwa babaye mu by’amoko mu Rwanda. Kandi ni ni ubutumwa bwiza ku bakomeye ku by’amoko yabo. Ni n’ubutumwa bw’agahebuzo n’igitangaza ku bahezanguni batazi aho u Rwanda rugeze.
Ariko ku batagendera ku by’amoko cyangwa batabyigeze, ubwo butumwa si ubwabo. Ku rubyiruko narwo rwakuriye mu Rwanda rw’ubu rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 rutarangwamo iby’amoko ubwo butumwa si ubwabo, keretse abarerewe mu miryango ibacengezamo iby’amoko rwihishwa.
Ku bijyanye n’aho politiki y’u Rwanda igeze imbere mu gihugu, iyo ntambwe igihugu cyarayirenze kera ku buryo bamwe bagufata nk’ubasubiza inyuma kuko bo badaheruka iby’amoko, kandi kwibuka ndetse no kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntibabihamagarirwa, ahubwo ni inshingano iba muri bose kandi ikaza mbere ya byose.
Ahubwo ubutumwa bwa Akana Alice buhamagarira Abahutu kwifatanya n’Abatutsi kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi; bwabera bwiza abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bo muri diaspora bagikeneye kwigishwa kugira ngo batere intambwe bagere aho igihugu cy’u Rwanda kigeze mu myumvire itakirangwamo ibyo kubakira ku moko.
Mugire u Rwanda n’Abanyarwanda
Bitangajwe tariki ya 13/04/2020
Rutayisire Boniface
Tel : +32 466 45 77 04 (Belgique) na Tel : +250 782202800 (Rwanda)
