Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubushakashatsi

Bigenda bite kugira ngo umuntu yayure abonye undi abikora?

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Nottingham, basanze kwayura bibera mu gice cy’ubwonko cyitwa ‘Cortex moteur’, gikoresha umubiri ibikorwa bitandukanye nta ruhare umuntu abigizemo. Kwigana kwayura, ngo bijvana n’uko ubwonko bw’ umuntu buba bwihuta mu kwita ku byo nyirabwo abonye, yumvise cyangwa akozeho.

Igice cy’ubwonko cya ‘Cortex moteur’ ni cyo gifatwa n’indwara ya ‘Syndrome de la tourette’, itera umuntu kuba yanyeganyeza igice cy’umubiri cyangwa agasohora ijwi atabyifuza, kandi akaba atashobora ubwe kubihagarika.

Kwayura ngo ni ibisanzwe ko abantu babyanduzanya, nk’uko bashobora kuvuga kimwe cyangwa utundi tumenyetso two ku mubiri, bakora batarinze kubyitegura, nko guhumbya.

Ushobora no kuba uri kwayura mu gihe uri gusoma iyi nkuru, kuko byandura, ubwonko bwawe bukaba bwihutiye kubitekerezaho na we bikaba.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Jorg J.M. Massen hamwe na Andrew C. Gallup, mu 2014, bagaragaje ko igitera umuntu n’ibindi binyabuzima kwayura, ari ukurengera ubushyuhe bw’ubwonko.

Iyo unaniwe cyangwa urambiwe igipimo cy’ubushyuhe bw’ubwonko kirazamuka, kandi buba bugomba kugira ubushyuhe bugereranyije, kugira ngo umubiri ukore neza.

Kongera gusubiza umubiri ku murongo, biba ngombwa ko wayura kugira ngo uzane umwuka uhehereye, ubwonko bubashe kugabanya igipimo cy’ubushyuhe. Iyo wayuye ugafungura urwasaya cyane, bitera imitsi yo mu maso, iyo mu mutwe no mu ijosi kurambuka, bikanatuma amaraso yihuta.

Iyo ukuruye umwuka mwinshi, bitera amaraso yari ari mu bwonko kumanuka kugira ngo agabanyirizwe ubushyuhe, hakinjiramo ahehereye, atuma bugabanya igipimo cy’ubushyuhe.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Nottingham, bo batangarije ikinyamakuru cyitwa ‘Current Biology’, ko mu bantu 36 bafashe bakerekwa abandi bari kwayura, bamwe bababwiye ko ari ibisanzwe na bo bagahita bayura, abandi bababwira ko bagerageza kubirwanya.

Bityo, basanze kwayura kuri buri wese, bituruka ku bushobozi bw’ubwonko bwo kwirinda, nyuma yo gukoresha n’ibyuma bishobora kugabanya ubwo bushobozi.

Georgina Jackson, umwarimu w’umuhanga mu by’imikoranire y’ingingo z’umubiri n’ubwonko ‘Neuropsychologie cognitive’, ni umwe mu bakoze kuri ubwo bushashatsi.

Avuga ko ‘Syndrome de la tourette’ yavuzwe haruguru, ishobora kugabanywa ku muntu, igihe ngo bishobotse kugabanya umuvuduko icyo gice cy’ubwonko gituma akora cyangwa akavuga ibyo adashaka, gikoreraho.

Ni ibintu ubusanzwe ngo bikorwa mu buryo butari ubw’imiti, ahubwo hakoshwa ibyuma bituruka hanze y’umubiri, mu gutegeka ubwonko; bikabugabanyamo kamere yo gutuma umubiri ukora ibyo nyirawo atawusabye.

Yavuze ko impamvu abantu banduzanya kwayura, zivugwaho mu buryo butandukanye, ngo hari abibaza ko byaba bituruka kuri kamere yo gushaka kwifatanya n’ubikoze, kubera kumva umugiriye impuhwe, ariko abandi bakibaza ko byaba bifite ibindi bibitera bitaravumburwa.

Ni igikorwa kiba kitateguwe

Ubusanzwe kwayura ni ugufungura urwasaya, ukasama cyane ugakurura umwuka mwinshi, ukongera ukarufunga mu buryo bwihuse, ari na ko usohora undi mwuka. Iki gikorwa gishobora kumara, hagati y’amasegonda 4 na 7 gusa.

Havugwa ibintu bitandukanye, ku mpamvu itera ibinyabuzima kwayura, hakagarukwa ku kuba z’uko nta bushake buba buturutse k’uwo ubibaho. Impamvu zihurizwaho k’ukuba umuntu yakwayura kandi, ni uko aba ananiwe, arambiwe cyangwa afite inzara.

Hari izindi mvugo zivuga ko kwayura, ari uko umuntu aba afite umwuka mucye mu bihaha, bigatuma yinjiza umwuka uyunguruye wa ‘oxygene’ mwinshi, ari nako asohora uwanduye ‘Carbon’ ku bwinshi.

Mu bushakashatsi bwakozwe ngo harebwe uko umubiri w’umuntu witwara mu bijyanye no kwayura, mu bihe bitandukanye; bwagaragaje ko abantu bakunda kwayura cyane mu bihe by’ubushyuhe, kurusha mu bihe by’ubukonje.

Kwayura ni igikorwa umubiri ukenera gukora kenshi, kandi kiwufitiye akamaro gakomeye. Kandi ngo umuntu ashobora kubitera undi, kuko iyo ubonye umuntu yayura nawe bishobora kugutera kubikora ako kanya.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities