Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bimwe mu bigo bya Leta bigiye kwimurirwa mu ntara

Perezida Paul Kagame asoza umwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu waberaga mu ishuri rya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. (Photo/Village Urugwiro)

Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu wateraniye mu kigo cya Gisirkare i Gabiro mu karere ka Gatsibo, kuva ku wa 25 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2017, wasojwe hafashwe imyanzuro 26 ikomeye, muri yo hari ugaragaza ko bimwe mu bigo bya Leta bishobora kwimurirwa ibyicaro bigashyirwa mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali.

Umwanzuro wa 10 w’uyu mwiherero ugaragaza ko mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bizamura Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, aho bishoboka hazashyirwa ibyicaro by’Inzego n’Ibigo bya Leta.

Ibi bivuze ko muri iyo mijyi ahaba hasanzwe hari ibikorwaremezo bihagije, bamwe mu bakozi bari bamenyereye kwibera mu mujyi wa Kigali bazisanga ibigo bakorera byimuye ibyicaro.

Iyo mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mbaturabukungu mu kurwanya ubukene ya kabiri (EDPRS2) mu rwego rwo gutuza abantu mu mijyi n’iterambere ry’imiturire mu cyaro. Iyo mijyi ni Rubavu na Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba; Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Huye na Muhanga mu ntara y’Amajyepfona Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba.

Iturwa ry’iyi mijyi no kongererwa ibikorwaremezo byitezwe ko rizagabanya ubwiyongere bukabije bw’abatura Umujyi wa Kigali.

Ikindi gikomeye kigaragara muri iyi myanzuro ni uko guhererekanya amafaranga mu ntoki bigiye kugabanyuka abantu bakajya bishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi bishobora kuba imwe mu ntwaro zo guhangana na ruswa ndetse n’ibiyishamiyeho. Ikindi ni uko abagize uruhare mu guteza Leta igihombo bagiye guhanwa.

Iyi myanzuro 26 yavuye mu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu ije yiyongera kuri ine yo mu mwiherero wa 13 yo itarashyizwe mu bikorwa neza kuko ikiri munsi ya 70%, ndetse na 10 yo muri uwo mwiherero itararenga kuri 75%.

Panorama

Abayobozi bakuru b'igihugu bitabiriye umwiherero wa 14 bakurikirana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. (Photo/Village Urugwiro)

Abayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umwiherero wa 14 bakurikirana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. (Photo/Village Urugwiro)

Imyanzuro y’umwiherero wa 14 w’abayobozi 25/02-02/03/2017

Kuva ku itariki ya 25 Gashyantare kugeza ku ya 02 Werurwe 2017, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 14 w’Abayobozi. Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yashimiye abayobozi ku ruhare bagira mu Iterambere  Igihugu kigeraho, ashimira n’abaturage bitabira gahunda zitandukanye z’iterambere.

Yakomeje yibutsa akamaro k’umwiherero anasaba buri wese kugira imyumvire mizima no gukora ibintu mu buryo bwihariye butandukanye n’ubwo abandi basanzwe bakoresha kuko Igihugu cyacu gifite amateka yihariye.

Yibukije kandi ko dukwiye guhuza ubushake (ambition) dufite bwo guteza imbere Igihugu n’ibyo dukora; turangwa no kwihutisha ibyo tugomba gukora (sense of urgency) kandi tugakomeza gukorera hamwe, dukorana umwete n’umutimanama kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.

Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro bikurikira:

Ikiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro y’Umwiherero wa 13 w’Abayobozi;

Ikiganiro kigaragaza aho tugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2020;

Ibyagezweho na za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, imbogamizi zahuye nazo n’ingamba zo kwihuta mu iterambere;

Kurushaho kunoza imitangire ya serivisi;

Hakozwe kandi ibiganiro mu matsinda byari bigamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’ingenzi no gufata ingamba zo kunoza imikorere zikaba zizitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

1.Gufata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragerwaho mu cyerekezo 2020, bigashyirwa mu mihigo ya buri Rwego bireba kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubikurikirana buhuriweho n’inzego bireba umunsi ku wundi (regular joint monitoring);

2.Kunoza ihuzabikorwa, imikoranire no guhanahana amakuru hagati y’Inzego zose z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta n’Inzego z’Ibanze hagamijwe kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta zose;

3.Kunoza imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza igaruzwa ry’imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko;

4.Gushyiraho ingamba zo gukoresha umuriro ugenda wiyongera no kuwukwirakwiza hirya no hino mu Gihugu, hibandwa ku nganda, mu mashuri, mu mavuriro n’ahandi haba ibikorwa bihuza abantu benshi;

5.Gushishikariza Abanyarwanda gushyiraho ingamba zinoze ziborohereza gutekesha Gaz n’ubundi buryo bugezweho butabangamira ibidukikije, ibyo bigakorwa mu ngo,  mu mashuri, mu magereza n’ahandi haba abantu benshi;

6.Gukomeza guteza imbere inganda zikorera mu Rwanda hagamijwe kugabanya ibituruka hanze no kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) kandi bikoroherezwa mu bijyanye n’itangwa ry’amasoko (procurement process);

7.Gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba zihariye zigamije kurushaho kongera umusaruro harimo uburyo bwo kubona imbuto zo gutera zihagije kandi nziza ku gihe no kongera ibyoherezwa mu mahanga bituruka ku buhinzi n’ubworozi;

8.Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye no kubaka amacumbi aciriritse;

9.Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kunoza uburyo bwo gutunganya imyanda (waste management) mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali;

10.Guteza imbere ibikorwa bizamura Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali kandi aho bishoboka hagashyirwa ibyicaro by’Inzego n’Ibigo bya Leta;

11.Gushyiraho gahunda yihutirwa yo kubyaza umusaruro ikibanza Leta y’u Rwanda yahawe na Leta ya Djibouti;

12.Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (cashless payment) by’umwihariko mu Nzego za Leta;

13.Kunoza imitangire ya serivisi mu Nzego za Leta hitawe ku bipimo bigaragazwa n’inzego zibishinzwe no kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (Rwanda online services);

14.Gushyiraho ingamba zo kongerera ubushobozi gahunda ya mituweli (mutuelle de santé) ku buryo burambye;

15.Gushyiraho ingamba zigamije gutuma abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta baguma muri ako kazi;

16.Kunoza imitangire ya serivisi mu mavuriro ya Leta, amavuriro y’abikorera n’ibigo by’ubwishingizi bw’indwara;

17.Gukoresha inzobere z’abaganga bakorera mu bitaro bya Kaminuza kwigisha abaganga n’abandi bakora umwuga w’ubuvuzi hagamijwe kongera ubumenyi n’umubare w’inzobere mu buvuzi;

18.Kunoza ireme ry’uburezi, hashyirwa ingufu cyane cyane mu kubona abarimu babyigiye kandi babishoboye, kongera ibikorwa remezo n’ibikoresho, gukora igenzura ngarukagihe no guteza imbere inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM);

19.Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative kirasabwa gukurikirana no gukemura ibibazo biri mu makoperative no gufata izindi ngamba za ngombwa zo kuyateza imbere;

20.Ikigo cyo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) na za Kaminuza zigisha amategeko birasabwa kongera imbaraga mu kwigisha amasomo yihariye atuma Igihugu kirushaho kugira inzobere mu mategeko atandukanye (different domains);

21.Inzego zose za Leta zirasabwa gukorana na IOS company kugira ngo ibe ariyo ibafasha gukemura ibibazo byose bijyanye no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga;

22.Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana;

23.Kwihutisha kugeza mu gihugu hose imiyoboro y’itumanaho (communication network) no kuyibyaza umusaruro;

24.Gushyiraho sitati yihariye igenga Abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane;

25.Gushyiraho ingamba zigamije guhindura imyumvire kugira ngo abantu barusheho kwiteza imbere aho gusaba gushyirwa mu cyiciro cy’ubudehe cy’abatishoboye;

26.Kongera ishoramari mu bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo cyane cyane ahakurura ba mukerarugendo benshi kurusha ahandi kandi bafite ubushobozi (ubukerarugendo bushingiye ku ngagi) no gusubiramo ibiciro by’ubukerarugendo.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities