Uyu munsi ni ku wa Gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2022, ni umunsi wa 124 mu minsi 365 igize umwaka n’icyumweru cya 18 hakaba hasigaye iminsi 241ingana n’ibyumweru 34 ngo umwaka wa 2022 ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikomeye byaranze uyu munsi mu mateka
Mu 1990 igihugu cya Latvia cyatangaje ko cyabonye ubwigenge kibuhawe na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.
Mu 2000 Ken Livingstone yabaye meya wambere w’umujyi wa London mu Bwongereza.
Mu 2014 mu murwa mu kuru wa Kenya i Nairobi abantu 3 barapfuye abandi 62 barakomereka kubera bombe zatewe kuri busi yari ibatwaye.
Bamwe mu bantu bamenyekanye bavutse kuri uyu munsi
Mu 1990 Andrea Torres umukinnyi wa filime, akana murika imideri wo muri Filipino yaravutse.
Mu 1991 Brianne Jenner umunya umukinnyi kazi w’umunya Canada mu mikino y’abagore ikinirwa mu rubura yabonye izuba.
Mu 1992 Victor Oladipo umunyamerica w’umukinnyi wa basketball yaravutse.
Mu 1993 Janis Berzins umunyelativiya w’umukinnyi wa basketball yabonye izuba.
Mu 1994 Joseph Tapine ukomoka muri News Zealand wamenyekanye mu gukina Rugby yaravutse kuri uyu munsi.
Bamwe mu bantu bamenyekanye bitabye Imana kuri uyu munsi
Mu 2014 Jean Paul Ngoupende umunyepolitike w’umunye Central Africa wanabaye minisitiri w’intebe muri iki gihugu wari waravutse mu 1948 yitabye Imana.
Mu 2015 William Bast umwanditsi wamenyekanye cyane w’umunyamerica wari warabonye izuba mu 1931 yaratabarutse kuri uyu munsi.
Mu 2015 Ellen Albertin Dow umukinnyi kazi wa filime w’umunyamwrika wari waravutse 1913 yitabye Imana.
Mu 2015 Marv Hubbard umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri America yaratabarutse yari yarabonye izuba mu 1946.
Mu 2016 Bagaza Jean Baptiste umunyepolitike w’Umurundi wanaba prezida w’iki gihugu cy’Uburundi wari warabonye izuba mu 1946 yitabye Imana.
Imwe mu minsi mikuru yizihizwa ku isi kuri uyu munsi
Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bazimpa umuriro igihe habaye inkongi z’umuriro nundi muriro uwo ariwo wose (Firefighters).
Uyu munsi mu Bushinwa ni umunsi wahariwe kuzikana ubuvanganzo muri iki gihugu.
Muri iki gihugu kandi cy’Ubushinwa ni umunsi w’urubyiruko.
Uyu munsi ni umunsi wo kuzikana intambara ijya iba hagati y’inyenyeri mu kirere.
Uyu munsi kiriziya Gaturika irazirikana abatagatifu: Aristion, Florian, Florian, Floriane, Florien, Slivain, Silvan, Sylvain na Sylvaine. Abizihiza bazina babo batagatifu ndetse n’iminsi mikuru cyanga ikindi uyu munsi ubibutsa mu mateka tubifurije kunezerwa abizihiza ibyiza n’abibuka ibyababaje mukomere.
Rukundo Eroge
