Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Bisi zidahungabanya ikirere zifite umwihariko ku bafite ubumuga

Bisi nini zikoresha amashanyarazi za sosiyete BasiGo zigiye gutangira ingendo zerekeza mu ntara, kandi zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende ziva mu mujyi wa Kigali zigana hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda yitezweho kuzana impinduka mu ngendo z’abagenzi mu gihugu hose kandi zidahumanya ikirere, ikindi zizafasha bafite ubumuga bw’ingingo kuba bakora ingendo nk’abandi ku buryo bworoshye.

Ubusanzwe izi Bisi zakoreraga mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ariko ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, hamuritswe izindi ebyiri zirimo imwe izakora mu cyerekezo Nyanza-Nyamata mu karere ka Bugesera.

Ibi byishimiwe na Irihose Aimable, umunyamuryango wa NUDOR; afite ubumuga bw’ingingo. Ashimangira ko bagorwa no gukora ingendo kuko hari ubwo wasangaga kubona aho wicara n’akagare kawe bigoye kuko hatateganyijwe, abadafite ubushobozi bwo gutega izihariye biberaga mu rugo ntibagere aho abandi bari.

Agira ati “Abantu bafite ubumuga kugira ngo bisange muri transport byari bikomeye cyane, natangajwe no kumva ngo BisiGO igiye kujya ijya mu ntara. Abantu bafite ubumuga byari bigoye ko yabona imodoka rusange nk’izi byagusabaga gufata iyiharoye, kandi bikagusaba gukoresha amafaranga menshi ndetse no mu buryo butari bwo. Kuba iyi modoka ibonetse ijya mu ntara, imitima yacu iranezerewe…”

Akomeza asaba ko n’abandi bazana transport bajya bazirikana abafite ubumuga mbere yo kuzitumiza kuko na bo baba bifuza gukora ingendo.

Ati “Ubu natwe tugiye kuba mu bitekerezo tugiye kuba neza mu bigaragara tuzaba twizeye ko natwe twabasha kujya mu guhugu hose nta nkomyi.”

Muhoza Apofia ushinzwe ibikorwa muri TAP&GO avuga ko u Rwanda rushyize imbere kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry’ikirere ari na yo mpamvu hatekerejwe kuzana izi Bisi zikoresha amashanyarazi kandi arasaba ko abantu badakwiye kuzigirira impungenge kuko zikora mu buryo bwizewe.

Ati “Impungenge nyinshi zari kuri Bisi za mbere hari byinshi bibazaga. Ese ntabwo iri bupfire mu muhanda? Ese umuriro ntabwo uri bushiremo? Ariko amezi agera mu icumi BasiGo imaze ikora, yagaragaje ko Bisi zaho zizewe. Ubu nta mpungenge zihari ko ubu imodoka z’amashanyarazi ni ibintu byo mu binidi bihugu, birakora no mu gihugu cyacu kandi ni ikintu cyo kwishimira twashyiramo imbaraga nyinshi cyane.”

Muhoza asanga u Rwanda rwarateye intambwe yo kwimakaza uburenganzira bwa muntu kandi nta muntu uhejwe.

Ati “Akenshi Bisi twari dufite ntabwo byorohera umuntu ufite ubumuga kuba yajya muri Bisi. Ni ingenzi cyane ko na bo tubashakiye igisubizo kandi twishimiye cyane kubabona na bo bitabira gukoresha amaBisi. Imbogamizi bazahura na zo bazazitugezaho kugira ngo dufatanye.”

Doreen Orichaba, Umuyobozi wa BASI GO mu Rwanda, ashimangira ko bashyize imbere kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu bwikorezi butekanye kandi bworohereza abagenzi.

Ati “Umwihariko w’izi modoka ni uko zishobora gukora ingendo ndende nta kibazo kandi nta kwangiza ikirere. Izi bisi ntizikenera ibikomoka kuri peteroli, bigatuma abagenzi bagira uburyo bwiza bwo kugenda bisanzuye.”

Akomeza ati “Twamaze gusuzuma imikorere y’izi bisi mu turere n’intara zitandukanye kandi twasanze zishobora gukora ingendo ndende neza, nta mpungenge z’uko zizahura n’ibibazo mu nzira.”

Uyu muyobozi wa BasiGo avuga ko kugeza ubu hari imodoka esheshatu ziri mu muhanda gusa bateganya kuzana izindi mu buryo bwo korohereza abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara zisaga 300.

Nyuma ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, hakozwe igerageza ku buryo mu bice byo mu Karere ka Musanze na Huye na ho izi Bisi zajya zikorerayo.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, aho bateganya ko imodoka 20% muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2030, kandi ibikorwa nk’ibi bya BASI GO bifasha igihugu kugera kuri iyo ntego.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities