Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko yagabanyije urwunguko ho 0.5%, rujyanye n’inyungu iheraho inguzanyo ku mabanki, ruva kuri 7% rwari rusanzweho rugera kuri 6,5%.
Iri gabanuka ryatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, mu kiganiro BNR yagiranye n’itangazamakuru cyasobanuriwemo Umwanzuro w’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’Ishusho y’Urwego rw’Imari.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko kugabanya urwunguko baka amabanki byatewe n’uko ibiciro ku masoko biri ku rwego rwiza kuko muri uyu mwaka izamuka ryabyo ritazarenga 5%.
Agira ati “Twari twabizamuye mu myaka ibiri ishize kubera ibibazo by’ibiciro ku masoko twabonaga umuvuduko ukabije. Ubu rero kubera ko wagabanyutse uri aho twifuza, twasanze ari ngombwa ko dukomeza kumanura uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu.”
Guverineri Rwangombwa yatangaje kandi ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 5% muri uyu mwaka kugeza mu 2025.
Ni mu gihe kuri ubu izamuka ry’ibiciro ku masoko ryazamutse ku kigero cya 5,1% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, aho mu gihembwe gishize byari byazamutse kuri 4,7%.
Muri rusange, BNR isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho ugereranyije n’ibibazo biri hirya no hino ku Isi bikomeje guhungabanya ubukungu bwayo.
Banki Nkuru y’Igihugu ni yo ifite ubushobozi n’ububasha bwo gukurikirana imizamukire n’imimanukire y’ifaranga ku isoko, ikabicunga irinda ihungabana rikomeye ry’ifaranga ry’igihugu.
Panorama