Uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenobamwe Aimé, Inama y’abaminisitiri yo ku wa 30 Kamena 2017, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kugirira icyizere Bosenibamwe, imugira Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe igororamuco.
Bosenibamwe akuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru nta zindi nshingano yari yagahawe, abantu benshi bakaba bibazaga icyo azakora, dore ko bamwe banavugaga ko ashobora kwerekeza mu mirimo y’ubucuruzi.
Bosenibamwe uhawe kuyobora iki kigo gishya, azwiho imbaraga zidasanzwe n’umurava mu gukora, kuko mu bikorwa rusange, umuganda, afatanya n’abaturage kandi akitanga atizigamye.
Iki kigo gishinzwe igororamuco cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 9 Ukuboza 2016, ubwo yemezaga Umushinga w’Itegeko rigishyiraho rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
Muri Werurwe 2017, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yaganiriye ku mushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyahurije hamwe ibigo byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.
Aba ni abantu bakubiyemo abazunguzayi, abasabiriza, abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.
Panorama
