Connect with us

Hi, what are you looking for?

Basketball

BRD ikumbuje Patriots BBC icyanga cya BAL

Ikipe ya Patriots Basketball Club ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yamaze kugirana amasezerano y’imyaka itanu na BRD nk’umufatanyabikorwa mushya. Intego yayo ni uko abafana bongera kwibona muri BAL.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Patriots Basketball Club na  Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itanu (5).

Umuyobozi w’ikipe ya Patriots Basketball Club avuga ko uyu mufatanyabikorwa agiye kubafasha gukomeza ikipe, kandi ko biteguye kongera guha ibyishimo abanyarwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Agira ati “Ubu bufatanye na BRD buhura n’icyerekezo cyacu cyo gukoresha Basketball mu kongerera urubyiruko ubushobozi, tuzamura impano muri uyu mukino. Inkunga yabo ntizakomeza ikipe yacu gusa, ahubwo izagira n’akamaro ku muryango nyarwanda ndetse igire ingaruka nziza ku bukungu rusange.”

Akomeza agira ati “Mu myaka 10 ishize, ni twe kipe ifite ibigwi bigaragara kuko twatwaye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball inshuro enye. Ni twe kipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba yageze muri 1/2 cya BAL. Nabihamya ko BAL idukumbuye. Ni ahacu ho kongera gushimisha Abanyarwanda kandi navuga ko tugiye gukora cyane ku buryo mu mwaka utaha twakongera gukina iri rushanwa.”

Umuyobozi wa BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, atangaza ko BRD nk’umufatanyabikorwa wa Leta mu iterambere, igomba gushyigikira abashoramari mu ngeri zitandukanye zirimo na Siporo.

Agira ati “Twishimiye gutangiza umubano wacu n’Ikipe ya Patriots BBC nk’umufatanyabikorwa wayo mu iterambere. Nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda, BRD ishyigikira abashoramari ku giti cyabo mu byiciro bitandukanye birimo na siporo. Muri ubu bufatanye, BRD izunganira ishoramari ryakozwe na Guverinoma mu bikorwaremezo bya Basketball hagamijwe guhuriza hamwe impano zikizamuka.”

Aya masezerano y’imyaka 5 n’ubwo hatatangajwe agaciro kayo mu mafaranga biravugwa ko kimwe mu byo iyi Banki izakorera Patriots BBC harimo kuyubakira inyubako yayo bwite yo gukiniramo (Gymnasium).

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa Clare Akamanzi, Perezida wa FIBA Afrique Anibal Manave, Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall, Perezida wa FERWABA Mugwiza Désiré bari mu bitabiriye uyu muhango wo gusinya amasezerano.

Raoul Nshungu

1 Comment

1 Comment

  1. Aline Funny Rukaka

    May 30, 2024 at 08:51

    BAL iremeje kabisa ndetse ni ishema ku banyarwanda barukunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities