Mu rubanza rwa Neretse Fabien uburanishirizwa i Buruseli (bruxelles) mu Bubiligi, ku munsi warwo wa 17 mu rukiko habonetse umutangabuhamya utarigeze abazwa mu iperereza. Ni urubanza rukomeje guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2019, ubuhamya bukaba bukomeje ku mpande zombi.
Ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya uvuga ko yahunze mu kwezi kwa gatanu avuye i Kigali, yavuze ku rupfu rwa Mpendwanzi Joseph; uru rubanza rushinja Neretse kuba ari we wamwishe.
Umutangabuhamya yabisobanuye avuga ko avuye i Kigali ngo yajyanye n’umusirikare babanza guca kwa Neretse i Nyamirambo, umusirikare yinjira mu nzu avanamo imbunda bayijyana i Mataba; bagezeyo batandukana n’uwo musirikare.
Yongeyeho ko yabonye Mpendwanzi Joseph kuri bariyeri mu Kivuruga, abasirikare bamuvana mu modoka ya Neretse ndetse ko icyo gihe Neretse yagaragaraga nk’umuntu urimo gutakamba ngo Mpendwanzi aticwa.
Mu buhamya bwe kandi yahakanye amakuru yavuzwe ko i Mataba hari imbunda eshatu, muri zo ebyiri zikaba zaratanzwe na Komini indi imwe Neretse akayimushinja (uwamutanzeho ubuhamya); avuga ko ari we wayizanye akayiha umwe mu bari abazamu be ngo ajye amurindira umutekano, ngo kuko yari afite umugore w’umututsikazi.
Inzitizi mu rukiko
Mu rubanza, urukiko rwagize umwiherero rusuzuma inzitizi yagaragajwe n’ubwunganizi bw’uregwa. Yari iy’uko amatsinda atatu ahagarariye abatanze ikirego yose, ngo atagomba kubaza umutangabuhamya. Ubwunganizi bwo bwifuza ko buri tsinda ry’abavoka ryajya ribaza ibijyanye n’uwo bahagarariye.
Amatsinda arimo irihagarariye Martine Bekers n’irindi rihagarariye Eugene Udahemuka, ubwunganizi bw’uregwa bwifuje ko babaza Neretse ibyo aregwa gusa byabereye i Nyamirambo/Kigali ngo kuko ari cyo kirego batanze. Ubwunganizi bwa Mpendwanzi gusa ngo akaba ari bwo bwagombye kubaza ibyabereye i Mataba, ku ivuko rya Neretse.
Urukiko rwanzuye ko Partie Civile (abatanze ikirego) ihagarariwe n’abavoka umunani (8), abatanze ikirego bose bakaba bafite uburenganzira bwo kubaza buri mutangabuhamya. Umutangabuhamya w’uyu munsi (ku wa 02 Ukuboza 2019) ni umwe mu bahoze bigisha mu ishuri rya ACEDI Mataba, akaba yaranakoranye na Neretse Fabien muri GBK (Gishwati-Butare-Kigali, Umushinga wateraga amashyamba).
Umubyeyi Nadine Evelyne
