Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugarama: Bahereye ku mafaranga 200 bashoboye kubakirana ubwiherero

Mu murenge wa Bugarama, wo mu karere ka Rusizi y’Amajyepfo, uhana imbibe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa 19 Ugushyingo 2019, habereye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, wahujwe n’umunsi ngarukamwaka w’ubwiherero. Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko mu rwego rw’isuku bahereye ku gusanya amafaranga magana abiri bakubakira ubwiherero buri muturage.

Bamwe mu batuye akarere ka Rusizi baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko kugira ngo bashobore kwiyubakira ubwiherero, bahereye ku kwegeranya amafaranga magana abiri buri cyumweru, ku buryo uwabigizemo uruhare wese yubakiwe ubwiherero kandi agakurikirana isuku yabwo. Bazi neza kandi ko iyo umuntu avuye mu bwiherero ahita akaraba intoki.

Abaturage ba Bugarama bashoboye kwiyubakira ubwiherero bahereye ku mafaranga 200 (Ifoto/Panorama)

Musabyemariya Drocella, utuye mu Bugarama, yagize ati “Twebwe nk’abaturanyi twabashije gushyirahamwe tukajya dutanga amafaranga magana abiri tubasha kubakira abaturage bacu batari bafite ubwiherero, kugira ngo turinde umwanda n’indwara za hato na hato. Ariko nanone ntabwo umuntu yaba adafitte aho kuba ngo azagire ubwo bwiherero. Turasaba nibura ko bafasha gushakira bamwe aho baba ubundi bazabone kubaka ubwo bwiherero.”

Uwumubyeyi Daforoza na we utuye mu Bugarama agira ati “Twebwe twifuza ko nihajya hagira ugaragara nk’udafite ubwiherero twajya tumuteranyiriza ariko ntabeho atagira ubwiherero. Ubu turimo gushishikariza bagenzi bacu kugira ngo nibura ikibazo k’isuku nkeya turebe ko cyakica. Gusa turishimira ko Leta yahagurukiye kukirwanya, bikaba ari iby’akamaro kuko tutazongera kurwaza impiswi. Dukwiye kwirinda ubujiji kuko mbona atari ubukene n’ubwo hano mu murenge wacu Buhari, ariko rwose dukwiye kubishyiramo imbaraga…”

Singirankabo Thariscise we agira ati “Njyewe mbere yuko bamfasha ntabwo nagiraga, nitumaga ku gasozi kandi nahoraga ndwaje abana simenye ikibitera; ariko aho baziye bakamfasha kubaka ubwiherero, ubu nta ndwara zirangwa iwange. Gusa icyo nabwira abandi baturage ni uko buri wese yabigira ibye, tugakorera hamwe tukanafashanya kandi akagira uruhare rwo kurwanya umwanda. Ubundi iyo umwana atakarabye n’ibyo ariye ntacyo byamumarira kandi bikaba byanatera abana kurwaragurika”

Abayobozi bafashe umwanya wo kwigisha abaturage uko bakaraba intoki (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yasabye abaturage kugira uruhare mu kwiyubakira ubwiherero bahereye mu kwizigamira ndetse banakoresha umuganda ku badafite ubushobozi.

Akomeza agira ati “ubukene burahari ariko sicyo kibazo cyatuma umuturage atagira ubwiherero kuko atari ikintu gihenze. Ushobora no kuba wabwubakisha ibati rimwe; gusa birasaba kwigomwa nubwo waba wakoreyye makeya; icya mbere wagahereyeho ni ugushaka ubwiherero kugira ngo urinde umuryango wawe. Ikibazo kiri ku myumvire bigatuma bitwaza ko bihenze.”

DR Muvunyi Zuber, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi avuga ko hari ibyakonzwe kugirango harwanywe indwara zituruka ku mwanda nubwo imibare ikiri hasi.

Agira ati “Bimwe mu bikorwa twakoze twibanze ku bintu bijyanye no gukaraba intoki no kugira ubwiherero. Hibanzwe cyane ku mipaka naho tukaba twarahashyize ubwiherero rusange. Nubwo ibi byakozwe imibare iracyari hasi, ariko ingaruka ziba ari nyinshi tutazirinze byahitana benshi; ninayo mpamvu tugikora ubukangurambaga cyane, tukaba tuniyemeza gusanga umuturage mu rugo ngo turebeko abyujuje.”

Abayobozi bafashe umwanya wo kwigisha abaturage uko bakaraba intoki (Ifoto/Panorama)

Ishami ry’Umuryango w”Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko kugira umusarane usukuye byagabanyije kimwe cya gatatu (1/3) cy’imfu z’abana na ho 86 ku ijana bakaba bakoresha ubwiherero busukuye ingo 100.

Mu karere ka Rusizi hari ibitaro 2, ibigo nderabuzima 18 n’amavuriro y’ingoboka (Health Posts) 40 bibafasha guha abaturage ubuzima bwiza bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima. Mu gace ka Bugarama habarurwa ingo 54 zitagira ubwiherero.

Ubushakashatsi ku mibereho bwo mu 2015 (RDHS 2015) bugaraza ko 29 ku ijana badafite ubwiherero butunganye, muri bo 24 ku ijana bafite ubwiherero budakurungiye cyangwa umwobo urangaye.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities