Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Abanyeshuri bifuza amahuriro yabafasha kwirinda SIDA ku mashuri

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bigo byo mu Murenge wa Nyamata, bifuza ko bahabwa amahuriro (Clubs) mu bigo bigamo kandi agashyirwamo  imbaraga kuko  yabafasha kongera ubumenyi mu kwirinda SIDA no kwagura ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Aba basore n’inkumi bavuga ko n’izihari usanga zidashyirwamo imbaraga kandi ariho baba bizeye gukura amakuru afatika, kuko bamwe batagira amahirwe yo kuganirizwa n’ababyeyi babo. Ibi bibagiraho ingaruka kuko kutagira amakuru nyayo bituma bamwe bashukwa na bagenzi babo bakabashora mu busambanyi, bikabaviramo kwandura Virus itera SIDA abandi bagatwara inda zitateganyijwe bakiri bato.

Icyo uru rubyiruko rw’abanyeshuri ruhurizaho, ni uko bagifite ikibazo cyo kubona amakuru yizewe atatuma bishora mu ngeso mbi, kuko abakayabahaye ari ababyeyi babo nabo batabikora kandi n’iyo hagize uza mu bigo kubaganiriza haba hari umwanya udahagije, ku buryo babasha kwisanzura ngo babaze ibyo bakeneye byose.

Hari indi mbogamizi ku babyeyi babo kuko batababwira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bigatuma bagira amakuru atuzuye bagenda bakura hirya no hino, rimwe na rimwe aba atizewe ari na byo bibaviramo gushukwa bakishora mu busambanyi.

Umuyobozi w’ishuri G.S Nyamata Catholique, Mukarindiro Marie Gorette, avuga ko ukurikije ibyo baba babaza ubuyobozi ndetse niyo hagize abaza kubaganiriza bigaragarza ko bakabaye babiganirizwa na babyeyi babo.

Agira ati “Hari imiryango usanga itabasha kubivugishaho ukuri ku bana. Ibibazo babaza bikwereka inyota cyangwa amakuru bakeneye kumenya, gusa tugiye gushyiramo imbaraga dutumire abaganga benshi batandukanye inshuro nyinshi, bakomeze kubigisha birinde ibishuko, kandi natwe tuzakomeza kubaganiriza.”

Rwakana Joseph Sebuneza, Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) akaba ashinzwe ubukangurambaga avuga ko imbaraga zashyizwe mu rubyiruko hubakwa amakarabu, haba muri sosiyete muri rusange ndetse no mu bigo by’amashuri.

Aagira ati “Izi Clubs ni gahunda ya leta imaze imyaka myinshi mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rurusheho kubona amakuru yo kwirinda SIDA, kandi bamenye ko nta n’aho yagiye. Bakwiye kuyirinda no kuyirwanya bivuye imuzi! Iyo hakozwe ubukangurambaga nk’ubu bidufasha gukora igenzura no kumenya ahagaragara intege nke ngo tuhashyire imbaraga. Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ni uko ubwandu bushya buteye inkeke cyane mu rubyiruko. Turusheho kubakangura kugira ngo barusheho kurwanya SIDA ndetse n’izo Clubs zirusheho gukora neza.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi mu karere ka Bugesera, Madamu Kemirembe Ruth, agaragaza ko hari henshi urubyiruko rwakura amakuru yo kwirinda SIDA, asaba abayeyi kutanabiharira leta cyangwa ibigo bigamo gusa na bo bagakwiye kugaragaza uruhare rwabo.

Agira ati “Mu bigo by’amashuri hagiye habamo amakarabu atandukanye, tugiye kubishyiramo imbaraga cyane cyane mu yo kurwanya SIDA, kugira ngo irusheho kumvikana cyane n’urubyuruko ruyitabire rurusheho no kumenya amakuru atandukanye kandi yizewe; nubwo atariho honyine urubyiruko rwagakuye amakuru. Hari ibigo nderabuzima ndetse n’ikigo cy’urubyiruko byose bitanga ayo makuru. Rero ntitwavuga ngo ni ku ishuri gusa ariko na none icyo dusaba abayeyi ni ugukomeza kunganira izo gahunda za leta.”

Mu karere ka Bugesera habarurwa abantu bafata imiti igabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA bagera kuri 6836 mu mwaka wa 2022, naho  mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 19 abagore ni 13 abagabo 2; naho abari hagati y’imyaka 20 na 24 abagore 36 abagabo 7, naho kuva kuri 25 kugeza kuri 49 abagore ni 89 abagabo 74.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities