Munezero Jeanne d’Arc
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, ubwo hatanginzwaga Icyumweru cy’Ubujyanama, basabye Njyanama ko yabafasha gukemura ikibazo cy’ubujura kibugarije ndetse no kubagezaho ibikorwa remezo byiganjemo iby’amazi n’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye harimo n’imihanda.
Ibi byagarutswe ubwo Njyanama kuva ku mudugudu kugeza ku karere bari kumwe n’abaturage, mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuturage, Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse.”
Abatuye baganiriye n’ikinyamakuru Panorama bo mu Midugudu itandukanye mu murenge wa Myange, bavuze ko bakibangamiwe n’umutekano muke w’ubujura bwa matungo bukabije.
Munyaneza Callixte wo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Kibirizi, agira ati “Dufite ikibazo cy’abajuru gikabije kandi abanyerondo ntabwo bagaragaza abo bajura. Twifuza ko aba bajyanama badufasha kigakemuka byaba na ngombwa bagasaba leta ko mu banyerondo hajya hajyamo nk’umuntu ushyinzwe umutekano bitwaje intwaro, kuko hano bacukura inzu bagatwara amatungo… Korora ni ikibazo muri uno murenge wacu.”
Uwimana Hilaria wo mu mudugudu wa Gacucu, Akagari ka Gakamba, agira ati “Twugarijwe n’ubujura bw’amatungo no gutega abantu mu masaha y’umugoroba, biturutse ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abirirwa ku mihanda bakina igisoro, bitwikira ijoro bakiba amatungo y’abaturage, ugasanga umuntu bamushikuje telefone, bakamugirira nabi…”
Akomeza asaba ko Njyanama yabafasha kubongerera abanyerondo kandi n’uwo mujura wafashwe akajya babafatira ingamba zikomeye.
Agira ati “Umujuru wafashwe bajye bamwishyuza ibyo yangije kuko hari ababa bafite imitungo n’imiryango yifite, iyo bamufunzwe uwibwe aba ahombye, ufunzwe buracya mugahura… Twifuza ko byashyirwamo imbaraga bakajya bahana bihanukiriye, twumva ubujura bwagabanuka…”
Mujawimana Jeanne wo mu Kagari ka Maya na we ati “Dufite ikibazo cya mazi abana bacu banywa amazi mabi bahora barwaye inzoka Malariya nticika kubera amazi mabi yo mu kibaya, turifuza iki kibazo cyashakirwa umuti urambye, kuko arabura cyane, bigasaba kujya kuvoma kure, ugasanga umuntu aravunika kandi yagakoze ibindi kandi ahenshi ntago arahagera.”
Akomeza anasaba ko bagenzwaho amashanyarazi kuko nabyo birababangamira usanga abana Babura uko basubira mu masomo yabo bikabatera gutsindwa.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, avuga ko iki cyumweru ari umwanya mwiza wo guhura n’abaturage ngo turebe ibibazo bibagoye bafite no guhuza ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ryabo.
Agira ati “Ibi bidufasha gushyira ingufu ahakenewe cyane cyane ku bikorwaremezo biremereye, kuko ibibazo biba ari byinshi kandi bigomba gucyemurwa hagendewe ku ngengo y’imari, na yo iba idahagije. Ni umwanya wo kubikurikirana, gusa hari ibyo usanga byahita bikemukira aho ngaho nk’ubujura, iby’umutekano hakaba ingamba zo gushyira ingufu zo gukaza irondo no kwicungira umutekano, turebe ko nta cyuho yaba ifite akaba ari yo mpamvu ubwo bujura bwaba bwariyongereye.”
Akomeza abwira abaturage ko icyumweru cy’Umujyanama giheruka mu mwaka wa 2024 cyasize hubatswe ndetse hanasanwe ibikorwaremezo birimo ibiro by’utugari, hanakemurwa ibibazo by’abaturage byari byagejejwe ku Nama Njyanama…
Munyazikwiye yasabye ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’imbaturabukungu -NST2, abaturage bakitabira gahunda zibafasha mu mibereho myiza n’iterambere, cyane cyane imitunganyirize y’aho batuye, imikoreshereze y’ubutaka no kwishyura imisoro.
Muri iki cyumweru kizasozwa ku wa 28 Gashyantare, komisiyo zitandukanye z’Inama Njyanama y’Akarere zizasura imirenge itandukanye ku masite yatoranyijwe.
Hazakorwa ubukangurambaga ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, gukemura amakimbirane yo mu ngo, gusubiza abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda z’iterambere.
