Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Ambasanderi Ron Adam asaba abanyeshuri n’abarimu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga  

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, asaba Abanyeshuri n’abarimu kujya babyaza umusaruro amahirwe baba babonye, bakihatira kugira byinshi bamenya mu ikoranabuhanga, kuko ariwo musingi w’iterambere n’ireme ry’uburezi birambye.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga iki kigo cya Gs Murama cyo mu Murenge wa Nyamata, aho yari ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ndetse n’Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey.

Bamwe mu banyeshuri n’abarimu batangaje ko ikoranabuhanga ryabafashije mu myigishirize yabo ndetse n’imyigire kuko bibafasha kubona bimwe badasobanukiwe bakabasha kubigeraho ku buryo bworoshye.

Rukundo Elyse yiga mu mwaka wa gatandatu wa yisumbuye (S6HEG). Avuga ko bize ibintu byinshi byamufashije cyane ndetse bizakomeza kumufasha mu kwiyungura ubumenyi. Anavuga ko bashimira cyane UNICEF kuba yaraje kubaha ubufasha ku bijyanye na gahunda y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Agira ati “Biradufasha cyane kumenya gukoresha ikoranabuhanga, kuko hari nk’ibintu umuntu yiga mu ishuri ntabyumve neza, akabishakisha akabimenya. Gusa iyo nje hano nkafata nk’isaha ngasoma, nkareba byinshi ngenda nsobanukirwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko bashimira cyane abategura gahunda zijyanye n’iterambere ry’Isi mu ikoranabuhanga, kandi yizeye ko usibye no mu karere ka Bugesera, bizaguka bikagera no mu tundi duce tw’igihugu.

Agira ati “Iyi ni gahunda izafasha abanyeshuri ndetse n’abarimu mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi, kugira ngo bajye babasha kubona amakuru atandukanye ndetse biborohereze muri gahunda y’imyigire yabo. Bizagira akamaro kanini cyane mu kwagura ireme ry’uburezi bwacu ndetse n’iterambere ku gihugu muri rusange”.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, atangaza ko bamaze igihe kitari gito bakora ku bijyanye na ITU ifatanyije na Ministeri ya ICT mu guhanga udushya no kwagura ibya google mu Rwanda, kugira ngo bahuze uduce twinshi tw,ahantu hatandukanye. Bitaganyijwe ko kugera mu 2024 bizaba bigeze ku rwego rwiza.

Agira ati “Twahuguye abarimu n’abanyeshuri ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo imyigire n’imyigishirize birusheho gutere imbere ndetse ikomeze kwaguka. Ibi byose tubikora mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’ikoranabuhanga mu gihugu. Gusa nanone mu kugira amatsiko ku bijyanye n’ikoranabuhanga, mujye munagira amakenga munirinde, kuko kenshi na kenshi ikoranabuhanga hari ubwo rikoreshwa nabi cyane; nko guhuriraho n’abantu babi, abantu bashaka ko ukora ibitari byiza kuri wowe mu nyungu zabo…”

Akomeza agira ati “Yego mu Rwanda mu busanzwe hari ikoranabuhanga ariko dushaka kuryagura cyane niyo mpamvu twahisemo gukorana na ITU ndetse na Minisiteri zitandukanye, ngo turebe ko hari icyavamo. Hari gahunda yo kwagura ikoranabuhanga mu baturarwanda, tukabageza kuri system y’ikoranabuhanga nk’uko ihagaze mu Bushinwa. Nibyo turwana nabyo ngo mu Rwanda hose ikoranabuhanga rigere ku rwego rushimishije.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, na we asaba abanyeshyuri n’abarimu kujya bakoresha amahirwe babonye kandi bakihatira gushaka kumenya ibirenze kubyo bazi, kuko bifuza ko buri munyeshuri wo mu Rwanda yagira ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga.

Agira ati “Mukwiriye kujya muhorana amatsiko kuko ariyo afasha kumenya cyane, iteka mugashaka kumenya ibirenze kubyo muzi, buri gihe mugaharanira kumenya bishya. Twifuza kubona buri kigo cyose cyo mu Rwanda ko buri munyeshuri yazajya aba azi gukoresha ikoranabuhanga neza, kuko iterambere ryose riba rishingiye ku burezi bwiza kuva mu mashuri mato uko abana bazamuka mu myigire nibyo bibaha guterimbere mu bumenyi n’ubuhanga. Niho haturuka abubatsi bakomeye, abaganga bakomeye, abayobozi bakomeye ndetse n’izindi nzego zose zitezwa imbere n’uburezi bwiza.”

Yakomeje avuga ko bazatera inkunga uko bashoboye  ariko nabo bagashakira inyungu mu mahirwe bafite cyane ko amahirwe nk’ayo abona bake, kuko Isi izamukana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.