Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Bugesera FC iri mu manegeka mu cya mbere yatsinze Rayon Sports muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Wilson Nsabamahoro

Ikipe ya Bugesera yatsinze Rayon Sports mu mikino ibanza ya ½ cy’Igikombe cy’ Amahoro. Bugesera ikoze ibi nyamara iri mu ndiba ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda Primus National League.

Ni umukino watangiye impande zombi zishaka gutsinda. Rayon Sports yatangiye ifite amashagaga yo kubanza igitego. Abakinnyi b’imbere bayo ntako batagize ariko birananirana. Bugesera na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya Rayon Sport binyuze mu bakinnyi bayo bihuta nka Farouk Ssentongo, Jarroudi ndetse na Gilbert Tuyihimbaze.

Kubera amashyushyu y’igitego ikipe ya Rayon Sports yisangaga yasize intera nini, icyuho, hagati y’abakinnyi n’umuzamu.

Umutoza wa Bugesera Haringingo Francis Christian ahereye kuri ibi, yasabye abakinnyi be kujya barindirira Rayon Sport mu kibuga cyabo, kuko yatoje Rayon yari ayizi neza. Byabahaye amahirwe yo gucungira ku makosa y’ abakinnyi ba Rayon batakazaga imipira buri kanya ndetse no guhagarara nabi ntibice inzira zo guhanahaniramo umupira.

Bugesera yahiriwe hakiri kare ifungura amazamu. Ni igitego cyatsinzwe n’umugande Farouk Ssentongo wamenyekanye nka Ruhinda Farouk ku mupira yahawe na Gilbert Tuyihimbaze ku munota wa 26. Igice cya mbere kirangira Bugesera iri imbere n’igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri umutoza Julie Mette yagerageje gukoresha imikinire isatira. Imipira iva mu mpande za Ali Serumogo na Ganijuru Ishimwe Elie iba myinshi. Bugesera yatangiye gukora impinduka kugira ngo irinde igitego yari yatsinze.

Rayon na yo ni ko yakoraga impinduka zitandukanye. Umugande Charles Bbaale wari wahushije uburyo bwinshi yatanze umwanya kuri Aaron Paul Gomis. Abakunzi ba Rayon bizeye ko igihagararo cy’uyu musore kiri bubafashe kugombora. Hiyongereyeho umunya Maroc Yussef Rhab winjiye asimbuye Iraguha Haji, ariko Bugesera ikomeza kuba ibamba.

Icyizere cyaraje amasinde Rayon itsindwa na Bugesera. Abagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports barimo na Perezida wayo Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidele ubwe, barebye umukino. Yagaragaye atishimiye uburyo ikipe iri gukina.

Rayon sports izakina umukino wo kwishyura na Bugesera ku wa Kabiri tariki 23 Mata 2024. Izakomeza izahurira n’izakomeza hagati ya Police FC na Gasogi ku mukino wa nyuma.  Umukino ubanza Gasogi yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa. Izatwara igikombe cy’Amahoro ni yo izaherekeza izatwara igikombe cya Shampiyona mu mikino Nyafurika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities