Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubworozi

Bugesera :Ibyatsi biri ku kiyaga cya cyohoha bigabanya umusaruro w’amafi

Abaturiye ikiyaga cya Cyohoha giherereye mu karere ka Bugesera bahangayikishijwe n’ibyatsi biri ku Kiyaga cya Cyohoha bibangamira umusaruro w’amafi.

Bamwe mu baturiye iki kiyaga, bakanahakorera ibikorwa byabo bitandukanye birimo ubuhinzi n’uburobyi  bavuga ko ibyatsi bicyuzura, cyane cyane bikiyongera mu gihe cy’izuba bigatuma umusaruro w’amafi ugabanuka.

Aba baturage barasaba ko iki kiyaga cyatunganywa ku buryo bitakomeza kubera imbogamizi abacyitezeho amakiriro.

Mukamana utuye  mu murenge wa Musenyi, yagize ati “ Ibyatsi bihari  biratandukanye ! Hari ibyitwa amarebe, amagorogonzo, ubusu, imiberanya, ibigaga n’ibindi. ”

Ntahomvukiye John Ati “Ubu izuba ryavuye, umusaruro w’amafi uragabanuka bitewe n’ibi byatsi hari nk’ibishoboka, harebwa uko iki  kiyaga  gitunganya kikaba cyiza.”

 Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yagize ati :“Muzi ko iki kiyaga cyigeze kugira ikibazo cy’amarebe yaje akagitwikira kigakama. Uwo mushinga twarawukoze ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije, amarebe avanwamo. Ubu rero ibikurikiyeho ni ukurinda mu nkengero zaho kugira ngo Ikiyaga gikomeze kigubwe neza, iyo ikiyaga n’urusobe rw’ibinyabuzima bukirimo bimeze neza ari umusasuro w’amafi ndetse n’ibindi biraboneka.”

Guhingisha imashini, gutunganya ibishanga no kuhira imyaka ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi by’ubuhinzi Leta ishoramo amafaranga menshi kugira ngo birusheho kuzamura ubukungu bw’abaturage kuko bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi.

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu cyo kugeza mu mwaka wa 2050 cyerekana ko ibishanga, amazi ndetse n’umukandara wabyo bizakomeza kubungabungwa uko bikwiye, kuko amazi, imbago zayo hamwe n’ibishanga bikomye bibarizwa kuri 2,200km² bingana na 8.5% by’ubuso bwose.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.