Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Icyumweru cy’ubutaka cyitezweho gukemura byinshi ku makimbirane ashingiye ku butaka

Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hatangirijwe ubukangurambaga mu cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka (Land week), mu rwego rwo gukemura ibibazo byinshi bishingiye ku butaka n’imikoreshereze yabwo.

Hari abaturage twaganiriye batubwiye ko bamaze igihe kirekire basiragira ku byangombwa ngo ari uko bari barabibuze.

Banguwiha Emmanuel atuye mu murenge wa Rilima  yavuze ko maze imyaka icyenda nshaka icyangombwa ariko nanubu narakibuze nizeye ko iyi land week izasiga mfite ubutaka bunyanditsweho.

Bankundiye Immaculee atuye mu mirenge wa Musenyi. Agira ati “Maze imyaka myinshi ntaho ntageze nshaka icyangombwa cy’ubutaka ariko narahebye. Ndasaba ubuyobozi kunkemurira ikibazo na cyane ko iyi atariyo land week njemo gusa ariko byanze gukemuka. Intandaro ni uko naguze n’umusaza aza gupfa, abagombaga kumuzungura ngo bankorere ihererekanya bibera i Burayi. Iyo mbahamagaye barambwira ko niba mbakeneye mbategere indege. Ibaze ubutaka naguze ibuhumbi Magana inani nkabategera indege! Rwose bandenganure!”

Mutabazi Richard ni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera. Avuga ko iki cyumweru batangije ku mugaragaro kizasiga gikemuye byinshi ku makimbirane avugwa mu baturage ashingiye ku butaka.

Agira ati “Aha mu Bugesera hakunze kugaragara ibibazo byinshi by’amakimbirane, ibyinshi muri byo bishingira ku butaka; bityo rero intego y’iki cyumweru ni ugukemura byose mu bibazo bihari n’ibitahita bikemuka bigahabwa umurongo.”

Imibare igaragaza ko mu karere ka Bugesera habarurwa ubuso bw’ubutaka butanditswe busaga Hegitari ibihumbi 42.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities