Bamwemu bagore babyarira mu Bitaro bya ADEPR Nyamata biherereye mu karere ka Bugesera bishimira ko batangiye kubakirwa inzu y’ababyeyi izaba irimo n’ibikoresho bigezweho. Ibi bizakemura ikibazo cy’abajyaga bahaburira ubuzima mu gihe baje kubyara bagasanga huzuye cyangwa bakahandurira n’izindi ndwara kubera ubwinshi bw’ababyeyi n’abandi barwaye babaga bavanze.
Imirimo yo kwagura ibitaro bya ADEPR Nyamata yatangiye mu mwaka wa 2023 ku nkunga ya Imbuto Foundation mu rwego rwo korohereza abahivuriza kubona serivisi nziza.
Ni igitekerezo cya Madamu Jeannette Kagame. Inzu yubakwa ikazafasha kwakira impinja zavutse n’izifite ibibazo n’umubare munini w’ababyeyi basanzwe bagana ibi bitaro.
Abivuriza kuri ibi bitaro bavuga ko bahuraga n’ibibazo birimo ubucukike, by’umwihariko mu nzu ababyeyi babyariramo, inyubako zitajyanye n’igihe, ubuke bw’ibikoresho n’ubuke bw’abaganga n’abaforomo.
Bamwe mu babyeyi bahagiriye ibibazo mu bitaro bya Namata, ubwo baganiraga n’Ikinyamakuru Panorama bavuze ko ababyeyi batisanzura uko bikwiye kubera ubuke bw’ibitanda kandi bishimira ko abana babo bazajya bavukira ahantu hisanzuye.
Uwababyeyi Rozine ni umwe mu babyariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata agira ati “Haba ubucucike bwinshi kuko hari n’ubwo usanga igitanda kimwe kiriho ababyeyi babiri baba abamaze kubyara cyangwa se n’abategereje kubyara aho usanga baba bacurikiranye.”
Uwimana Alphonsine na we ati “Hari ubwo batakwakira kubera ko n’abandi baba babuze aho babaryamisha ndetse n’abaganga kugira ngo bazabashe kugera ku babyeyi bose ni ikibazo.”
Akomeza avuga kandi ko bacyurwaga kare kubera ubuto bw’aho bahererwa serivisi kugira ngo abandi babone aho bajya ikindi isuku yahoo yabaga ari nkeya cyane ku buryo ushobora no kuhandurira izindi rwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 27 Ukuboza 2024, yavuze ko iyi nzu izatangirwamo serivisi zihabwa ababyeyi n’abana, ikaba izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.
Agira ati “Iriya nzu irimo yubakwa mu bitaro niyuzura tubona izakemura ikibazo cy’ibitanda, ibyumba, ibikoresho ndetse no kongera abaganga kugira ngo bite ku babyeyi babyara.”
Mutabazi avuga ko inyubako isanzwe ihari ari nto aho hari igihe ababyeyi babiri bakoresha igitanda kimwe.
Agira ati “Hari n’igihe ababyeyi babiri bakoresha igitanda kimwe ufite indwara ashobora kuyanduza undi, ariko kuri ubu inyubako nshya bizikuba hafi kabiri.”
Iyi nyubako nshya izaba igizwe n’ahakirirwa ababyeyi, aho bategerereza, aho babyarira, aho babagirwa, ahashyirwa ababyeyi bamaze kubyara, aho baruhukira, ahakirirwa ababyeyi baje barembye cyane ndetse n’igice ababyeyi basanzwe barwaye bazajya bavurirwamo.
Ibitaro bya ADEPR Nyamata byakira ababyeyi baturuka ku bigo nderabuzima 15 biri mu karere ka Bugesera n’ibindi bibiri birimo ikigo nderabuzima cya Gahanga mu karere ka Kicukiro n’icya Rukumberi mu karere ka Ngoma.
Nibura buri kwezi ikigereranyo cyerekana ko ibitaro bya Nyamata bibyaza ababyeyi basaga 600, washyiraho abahivuriza ugasanga nibura buri kwezi bakira ababyeyi basaga 1000.
Munezero Jeanne d’Arc
