Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Bugesera irakira Tour du Rwanda

Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2017, ku nshuro ya mbere, Akarere ka Bugesera kazasesekaramo iri rushanwa, nk’uko byatangajwe na Bayingana Aimable, Perezida w’Ihuriro ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2017, Ihuriro ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ryashyize ahagaragara inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017, aho Umujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera na wo uyu mwaka uzakira iri rushanwa. Inzira ndende iri muri iri rushanwa ni Nyanza-Rubavu ireshya na Kilometero 180, na ho inzira ngufi ni iya Kayonza-Kigali (Stade ya Kigali) ireshya na Kilometero 86,3; ariko aha wirengagije inzira yo kuzenguruka ibice bikikije Stade Amahoro, ireshya na kilometer 3,3.

“Twahisemo guhindura inzira tuzakoresha kugira ngo n’utundi duce tw’u Rwanda dushobore kugira amahirwe yo kwakira Tour du Rwanda. Tuzajya dukora ibishoboka byose n’ahandi tuzajye tuhagera.” Bayingana Aimable, Perezida wa FERWACY.

Nk’uko bigaragara, inzira zisanzwe zikoreshwa ntizongeye kugarukwamo cyane kuko inyinshi ari nshya, ariko hari uduce twagize amahirwe yo kwakira Tour du Rwanda mu myaka ishize twongeye kugarukwamo, nka Huye, Nyanza, Rubavu, Musanze, Rwamagana na Kayonza.

Iz nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Prologue: Ku Cyumweru, taliki ya 12/11/2017: i Kigali, Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (3,3Km)

Agace ka 1: Ku wa mbere taliki ya 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3Km)
Agace ka 2: Ku wa kabiri taliki ya 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180Km)
Agace ka 3: Ku wa gatatu taliki ya 15/11/2017: Rubavu-Musanze ariko abakinnyi bazabanza kuzenguruka Umujyi wa Rubavu (95Km)
Agace ka 4: Ku wa kane taliki ya 16/11/2017: Musanze-Nyamata (121kms)
Agace ka 5: Ku wa gatanu taliki ya 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana hakiyongeraho kuzenguruka Umujyi wa Rwamagana (93,1Km)
Agace ka 6: Ku wa gatandatu taliki ya 18/11/2017: Kayonza-Kigali, banyuze kuri 12, bakomeze Kimironko-Kibagabaga-Nyarutarama-Gisozi-Nyabugogo, bazasoreze kuri Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe (86,3Km)
Agace ka 7: Ku Cyumwer taliki ya 19/11/2017: Kigali-Kigali (120Km)

Rene Anthere

Perezida wa Komite Olimpike na we yitabiriye itangazwa ry’inzira za Tour du Rwanda 2017 (Photo/Panorama)

Ubuyobozi bwa FERWACY butangaza inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017 (Photo/Panorama)

Ubuyobozi bwa FERWACY butangaza inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017 (Photo/Panorama)

Ikiganiro cyitabiriwe cyane (Photo/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities