Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Bugesera: Ntacyo babona bitura FPR Inkotanyi uretse gutora Perezida Kagame

Mu karere ka Bugesera batangije igikorwa cyo kwamamaza umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi ari we Paul Kagame. Abaturage batuye muri aka karere biganjemo abari abakene bakabije, bakaba bavuga ko bakurikije iterambere n’imibereho myiza bagezeho ku butegetsi bwa FPR Inkotanyi, batiteguye gutenguha uwabakijije, bakazabikora bayitura gutora umukandida wayo.

Mukansanga Pasikaziya atuye mu murenge wa Mwogo, Akagari ka Bitaba Umudugudu wa Bitaba. Ni umupfakazi ufite abana batatu, avuga ko yabayeho mu buzima bubi ku butegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ngo yabaga muri nyakatsi.

Mu buhamya bwe agira ati «byari nk’akarande kuri njye kwibera muri nyakatsi, ariko nakuwe muri nyakatsi ubu kugira ngo winjire iwanjye bisaba kubanza gukomanga ku irembo. Nari nararwaje  kandi ndwaye bwaki kubera ubukene bukabije nahawe inka muri Girinka, ariko ni njye uri gufasha bagenzi banjye nabo gutera imbere.»

Uyu mukecuru ngo abana be ntibari barize mbere ya genocide kubera yabuze ibyemezo byaho bavukiye mu cyahoze ari Ruhengeri, baje kwiga nyuma ya Jenoside none ubu ni abacuruzi bakomeye.

Yongeraho ko ubu akorana n’ibigo by’imari ku buryo umugezeho ufite ikibazo gikeneye amafaranga agicyemura, ati «ubu ungezeho umbwira ko ufite ikibazo gisaba ibihumbi magana atanu, nahita njya kuri SACCO nkagikemura nta nguzanyo ndinze gusaba, iyi ni nayo mpamvu nifuza ko Paul Kagame azanyobora ubuzima bwanjye bwose nzamara ku Isi.»

Si Mukansanga avuga ibi gusa, kuko n’abandi baturage bavuga ko bazitura FPR Inkotanyi kuyitorera umukandida wayo Paul Kagame.

Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, ashingiye ku iterambere n’imibereho myiza bagejejweho n’ubutegetsi bwayobowe na Paul kagame, asaba abanyabugesera bose kuzamushyigikira mu matora.

« nshingiye urugero nko ku iterambere ry’imihanda twagejejweho, mbere twese ntawutazi ukuntu imihanda mu Rwanda twagendagamo  dufata Vitamini U(Umukungugu), ariko ubu imihanda mibi ubu twabuze n’amafoto yayo ngo ashyirwe mu bubiko(archive), ngo tuyereke abana bacu, nimureke rero twiture  FPR gutora umukandida wayo Paul Kagame.»

Igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, nyuma yo gutangizwa ku rwego rw’Akarere ka Bugesera muri rusange, kiratangizwa no ku rwego rw’imirenge igize aka karere.

Biteganijwe ko Perezida Paul Kagame aziyamamariza mu karere ka Bugesera ku wa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.

Cypridion Habimana/Bugesera

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities