Ku itariki ya 26 Gashyantare 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, mu kagari ka Biryogo, yafashe ibikoresho by’ubwubatsi byari byibwe muri kompanyi RICA Project ikorera imirimo y’ubwubatsi muri Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi iherereye mu murenge wa Gashora.
Ibikoresho byagarujwe bigizwe n’imifuka itatu ya sima, ibyuma 17 bikoreshwa mu bwubatsi, amatiyo y’amazi ane ndetse n’inzugi eshanu (Metallic) bikaba byafatanwe umusore w’imyaka 18 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ifatwa ry’ibi bikoresho ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bafashwe bagerageza kwiba muri iri shuri.
Yagize ati “Hari bamwe bagerageje kwiba ibikoresho bya RICA Project ariko abahacungira umutekano babafata bataragera kuri uwo mugambi babashyikiriza Polisi.”
Akomeza avuga ko Polisi yahise itangira iperereza ryo gushakisha ibikoresho byari bimaze igihe gito byibwe muri iyi kompanyi, amakuru yatanzwe n’aba bafatiwe mu cyuho akaba ariyo yatumye uwibye ibyo bikoresho afatanwa ibyo bikoresho.
Kuri ubu uwibye n’ibyo yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza.
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira bafatanya na Polisi mu gukumira ibyaha abasaba kurushaho gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kugirango ibyaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa bikomeze kurwanywa uko bikwiye.
Asaba abaturage, ibigo byaba ibya Leta cyangwa abikorera kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano aho ibyaha by’ubujura bigaragaye kugirango bikurikiranwe mu maguru mashya, ndetse akanasaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano kandi aho bishoboka bagakoresha ibyuma bifata amashusho kuko bifasha mu gutahura uwakoze icyaha.
Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
