Umuryango Umutima w’amahanga (Heart of Nations Ministries) ukorera mu kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo, mu karere ka Gasabo, waguriye abantu ijana ubwisungane mu kwivuza.
Abahawe ubu bwisungane harimo abavuga ko bivuraga bakoresheje imiti ya gakondo, abandi baheruka mituweli igura amafaranga y’u Rwanda igihumbi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017, mu biro by’Akagari ka Kinyaga, abaturage ijana bagejejweho amakarita yabo y’ubwisungane mu kwivuza. Ubu bwisungane babwishyuriwe n’Umuryango Umutima w’amahanga. Abishyuriwe ni abo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira Mituweli.
Mukankundiye Marcelline, atuye mu mudugudu wa Rubungo, Akagari ka Kinyanga. Afite abana bane ariko nta mugabo afite babana. Avuga ko aheruka gutunga mituweli ubwo hishyurwaga amafaranga igihumbi gusa. We n’abana be iyo hagiraga ufatwa n’indwara bitabazaga ibyatsi, ku bw’amahirwe bakabona boroherwa. Yishimira mituweli umuryango we waguriwe kuko nta bundi buryo yumvaga ateze bwo kuzayigeraho.
Agira ati: “Mperuka mituweli ikigura amafaranga igihumbi; ubundi nivurirwa n’ibyatsi n’iyo umwana wanjye arwaye niko muvura. Ubu ngiye kujya kwa muganga, mfite n’umwana ufite ubumuga na we nzamujyanayo bamusuzume. Izi mituweli ziradutunguye cyane.”
Mukankundiye avuga ariko ko nyuma y’uyu mwaka atazi neza aho azakura andi mafaranga kuko nta kintu gifatika afite akora, cyamwinjiriza amafaranga ngo ashobore kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Ngendahayo John atuye mu mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga. Afite ubumuga, ntashobora kugenda ahagaze. Atunze umugore n’abana batatu. Avuga ko na we kubona mituweli byamugoraga ariko ari mu bagize amahirwe bakabona ababagoboka.
Agira ati: “Igikorwa nk’iki kiziye igihe, ariko kandi biradurunguye. Umuryango wanjye usanzwe utunzwe na nyagasani ariko igikomeye ni ubuzima. Kuba duhawe mituweli, turicara na madamu tuganire turebe icyo twakora. Haguma ubuzima!”
Pasiteri Ndahiro John, Umuyobozi wa Heart of Nations Ministries, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ari umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Ati: “Ni umusanzu wacu mu kubaka igihugu. Kandi simbikora mbere na mbere ko ndi umukirisito ahubwo ni uko ndi Umunyarwanda. Ubuzima nakuriyemo bumpa imbaraga zo kugira icyo nkora. Iyo mbonye abameze nabi binkora ku mutima.”
Pasiteri Ndahiro asaba abahawe ubwishingizi guha ubuzima bwabo agaciro ntizagire urembera mu rugo, kuko igihe cyose yumvise atameze neza agomba guhita yihutira kwa muganga.
Avuga kandi ko bateganya ibindi bikorwa mu minsi iri imbere, na byo bizagezwa ku batishoboye. Igice kizakurikiraho barateganya kujya batanga amatungo magufi, agashyirwa mu kiraro kimwe, bityo abagenerwabikorwa na bo ubwabo biyishyurire ubwisungane mu kwivuza.
Hategeka Augustin ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyaga. Avuga ko bakora ibishoboka byose ngo abaturage batishoboye bisanze mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cy’ubudehe, bashobore kubona uko bagurirwa mituweli.
Agira ati: “Iyo dufite abaturage nk’aba badafite ubushobozi bwo kwivuza turahaguruka tugakora ubukangurambaga, ni muri urwo rwego uyu muryango wemeye gufasha abatishoboye ijana. Abandi bafatanyabikorwa na bo tugiye kubegera tubereke ikibazo abaturage bacu bafite na bo badutabare.”
Uyu muyobozi avuga ko mu mwaka ushize babaruye abantu batishoboye bari mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe bari hagati ya 600 na 700. Haracyari urugendo rwo gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo n’abandi basigaye babone ubwishingizi mu kwivuza.
Panorama

Mukankundiye Marcelline n’umuryango we bivugazaga ibyatsi bahiye mu kigunda (Photo/Panorama)

Abaturage ijana nibo bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Photo/Panorama)

Mu gihe Leta yishyurira abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, hari imiryango yisanze mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu ariko nta bushobozi bafite bwo kwiyishyurira mituweli (Photo/Panorama)

Pasiteri John Ndahiro, Umuyobozi w’Umuryango Umutima w’Amahanga (Heart of Nations Minisitries) ukorera mu kagari ka Kinyaga (Photo/Panorama)

Hategeka Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyaga (Photo/Panorama)
