Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Burera: Abahinga ibishyimbo bizwi nk’injyamane bari barabuze isoko basubijwe

Abahinzi b’ibishyimbo bizwi nk’injyamane bo mu karere ka Burera baratangaza ko bishimira ko bafashijwe kubona isoko nyuma y’aho bari bamaze igihe barabuze aho bagurisha umusaruro wabo.

Ibishyimbo by’injyamane ngo bikungahaye kuri feri kandi bikaba biryoha cyane. Muri Burera byahinzwe mu murenge wa Kivuye, Bungwe, Gatebe na  Butaro.  

Ababihinga bavuga ko isoko babonye barikesha ubuyobozi bwiza bwita ku muturage bukumva ibibazo afite.

Uzabakiriho Aimable umwe muri abo bahinzi yagize ati: “Twagize ikibazo k’isoko tukigaragarije ubuyobozi  batuba hafi badufasha kuribona. Ubu ni byiza cyane kuko n’igiciro abaduhaye isoko  baduheraho kiradushimisha. Mbere twajyaga tubura aho tugurisha umusaruro wacu, ariko ubu nta kibazo tuzongera kugira. Kubona isoko ni inyungu nyinshi ku baturage kandi n’amafaranga tuyafatira iwacu ntituyashakire mu kindi gihugu kuko mbere twajyaga kubigurisha Uganda”.

Ku ruhande rw’abacuruza ibi bishyimbo, na bo bavuga ko basubijwe. Mukamwiza Josiane umwe mu bacuruzi bo mu karere ka Burera avuga ko nyuma y’aho babonye iri soko, biteze ko ibi bishyimbo noneho bizagurwa neza.

Agira ati: “Twizeye ko bizagurwa cyane ubwo tubonye isoko, tugakuramo ibitunga abana bacu tukiteza imbere. Bitandukanye na mbere aho byaduheragaho n’utuguriye akatugurira duhomba, kuko twabaga twabicuruje mu buryo butemewe.  .”

Yongeyeho ati: “Umusaruro w’injyamane ntuzongera kuba ikibazo  kuko Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwamaze kubona umushoramari uzagura ku giciro kiza.”

Umuyobozi w’Akarera ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  Munyaneza Joseph ati: “Ni  isoko ryo kuri murandasi twaje kurimenya turabahamagara tuvugana na bo baratwemerera biyemeza kuzagura uwo musaruro ku mafaranga  y’u Rwanda 620 (maganatandatu na makumyabiri) ku kiro. Abo baguzi bavuga ko bitarenze icyumweru abahinzi bagomba kuwukusanya bakazaza gutwara uwo musaruro”.

Kugeza ubu umusaruro wabonetse muri iki gihembwe gishize k’ihinga ngo ni toni hafi 500 ariko byitezwe ko ushobora kurenga nyuma yo kuwusanya neza.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.