Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Burera: Barasaba ko amarerero yakongerererwa ubushobozi bwo kwita ku bana

Munezero Jeanne d’Arc

Nubwo hirya no hino hagiye hubakwa amarerero n’ingo mbonezamikurire, mu karere ka Burera ho haracyagaragaramo ibibazo bitandukanye, harimo no kuba abana batabasha guhabwa ibisabwa, ndetse n’ibikoresho by’isuku n’isukura, kugira ngo bashobore guhangana n’igwingira.

Mu kurwanya ikibazo by’igwingira Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyiraho ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECDs), aho abana bitabwaho bahabwa indyo yuzuye muri aya marerero.

Bamwe mu babyeyi barerera mu marerero yo mu cyaro mu karere ka Burera, ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Panorama, bavuze ko bifuza ko leta yabafasha abana babo bakajya babona ibisabwa kugira ngo babashe kwiga neza, kuko bo baba nta bushobozi bab bafite kandi aya marerero yajyaga abafasha kutazerera kw’abana mu gihe bagiye guca ishuro.

Ibyo byagaragajwe ubwo Imiryango itari iya leta   ari yo WORLD VISION na CLADHO (Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu) harimo n’abana, bari mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’isuku n’isukura ndetse n’indwara zituruka ku mwanda mu mashuri, bihereye ku bana bato.

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye ubwo bukangurambaga bwo kwirinda igwingira, Uwamurerera Clotilda, agira ati “kwirinda igwingira mu bana turabyumva ariko ubu dufite ikibazo cy’uko amwe mu marerero twari dufite yatumaga abana bacu batirirwa bazerera ngo bisange mu mwanda, ubu amwe asa nkatagikora kuko nta bikoresho bijyanye no gufasha abana gukanguka mu mutwe ndetse batakibasha no kubona icyo barya cyangwa cya gikoma. Rero bigoranye ko umwana ufite umwaka yakirirwa ntacyo afashe yenda no mu rugo aturukamo rukennye ku buryo rutakimubonera, uvuge ngo uri kumurinda igwingira…”

Akomeza ati “Bityo rero, turasaba ubufasha leta nibura abana bo kwicara cyangwa ngo birirwe bazerera, kuko bakuramo imico mibi, ngaho kwiba ndetse hari nabo usanga basinzira ku muhanda, ari naho haturuka uburara cyangwa ubuzererezi…”

Twizeyemariya Claudine na we agira ati “Amarerero mu cyaro arimo ariko iyo urembye uburyo abana biga ntago bihagije, kuko nta bikoresho bihagije biba bihari ndetse na mafunguro yo ku ishuri na yo ni ikibazo. Nka mbere babatekeraga igikoma ariko ubu ntabwo bikibaho, iyo umwana aje nta kibone atangira gucika intege ntabe akiza ku ishuri akihamira iwabo, ugasanga yiriwe azerera mu midugudu bityo agasubira inyuma rimwe bikaba byatuma yakwisanga mu mirire mibi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko bagiye gushyira imbagara mu gukangurira ababyeyi kumva ko aya marerero aba ari ayabo bakwiye kuyitaho. Buriya iyo umwana yiriwe muri rya rerero, umubyeyi aba atekanye kuko aba azi y’uko hari umuntu wamusigaraniye umwana akajya gukora imirimo ye atekanye…”

Akomeza agira ati “Ababyeyi dukwiriye guhindura imyitwarire ndetse n’imyumvire tukumva ko abana ari abacu, nitwe dukwiye gushyigikira ariya marerero kuko iyo abana bacu bariyo bidufasha gukora dutekanye rero dukwiye gukora uko dushoboye kose tukamenya ko dukwiye gufatanya twese kwishakamo ibisubizo…”

Akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye gukora ibishoboka bakaba aba mbere mu gukemura ikibazo cy’igwingira kandi bakumva ko kwita ku marero atari ibya leta gusa ahubwo na bo ari ibyabo; hagira imfashanyo iboneka tukayibaha kuko amata aboneka rimwe mu mwaka bikaza byunganira ariko ibintu twarabigize ibyacu tukiga kwikemurira ibibazo byose byabonekamo.”

Akomeza agira ati “Akarere kacu kareza, rero kuba abana bacu babura igikoma cyangwa se habura ibyo kurya bihagije, ni imyumvire y’ababyeyi. Dukwiye gukora uko dushoboye tukabakangurira kwita ku bana, tukabarinda igwingira kugira ngo bazashobore no kwiga; tunazirikana ko umwana ari igishoro gikomeye ndetse ari we muyobozi w’ejo hazaza…”

Mu karere ka Burera bafite amarerero 1039 afashwa na VUP ni 243. Ibarura riheruka rya DHS 2019-2020, igwingira bari kuri 41.6%, na ho umwaka ushize wa 2023-2024, bari bageze kuri 29.7%. Abana bose mu gihugu babarizwa mu marerero ni 37,455.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities