Akarere ka Burera kamaze kuzuza igice kimwe cy’ikibuga kigezweho kizajya cyakira imwe mu mikino y’abafite ubumuga. Ku ikubitiro hamaze gushingwa amakipe y’imikino inyuranye y’abafite ubumuga ku bagabo n’abagore arimo Sitting Volleball.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko akarere kiteguye gushinga amakipe mu mikino yose ariko ku ikubitiro bakaba barahereye ku makipe y’abafite ubumuga, kuko bagaragaje ko bafite impano n’ubushobozi bwo guhesha ishema ako Karere bitwara neza mu mikino inyuranye bitabira.

Uwo muyobozi aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko bari mu gikorwa cyo kubaka ibibuga bijyanye n’icyerekezo by’imikino y’abafite ubumuga, aho kimwe cyubakwa mu murenge wa Rusarabuye kigeze ahashimishije kikaba kimaze gutwara agera kuri miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Agira ati “Dufite amakipe abiri y’abantu bafite ubumuga ku bagabo n’abagore. Abafite ubumuga bamaze kutwereka ubushake n’ubushobozi bwo guhatana mu mikino ikomeye. Ubu turubaka ikibuga kigezweho cya tapi kibarinda gukomereka kubera ko baba bakina bicaye.”
Akomeza agira ati “Icyo kibuga ntikiruzura kuko hari ibindi bikorwaremezo dushaka kongeraho birimo ahazajya hicara abafana, urwambariro rw’abakinnyi, ubwiherero bw’abafite ubumuga n’ibindi”.
Uretse icyo kibuga cy’abafite ubumuga, Akarere ka Burera karubaka n’ikindi kibuga cy’umupira w’amaguru mu Murenge wa Ruhunde gifite ubushobozi bwo kwakira n’indi mikino irimo Volleyball na Basketball.
Akarere karatekereza gushinga ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru izajya yitabira shampiyona y’u Rwanda, kimwe batangije n’ikipe y’umukino wo gusiganwa ku magare bakanateza imbere imikino yo gisaganwa ku maguro n’indi ngororamubiri.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga gukora ubukerarugendo hasurwa ibyiza nyaburanga biboneka mu karere ka Burera, birimo ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo, Igishanga cy’Urugezi n’ibindi; ku bufatanye n’abashoramari baturutse mu mahanga bareba uburyo bahubaka ibikorwaremezo binyuranye bijyanye na Siporo.

Mu mwaka wa 2020, umushoramari wo mu gihugu cya Israel witwa Miss Tony, mu ruzinduko yagiriye muri ako karere ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju, ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Claire Akamanzi, yavuze ko yiteguye kubaka ishuri rya Siporo mu Murenge wa Kagogo.
Rwanyange Rene Anthere
