Abaturage bagize ingo zisaga 2500 mu Karere ka Burera barishyuza ingurane z’ibyangijwe ubwo bakwirakwizaga imiyoboro y’amashanyarazi, ubu bamaba bamaze imyaka 5 basiragira mu buyobozi basaba ingurane ariko amaso yaheze mu kirere.
Bamwe muri abo baturage bafite ikibazo cyo kutabarirwa no kutishyurwa imitungo yabo yangijwe ubwo hakwirakwizaga umuriro w’amashanyarazi, barimo imiryango irenga 20 yo mu Kagali ka Rwasa mu Murenge wa Gahunga imaze imyaka tantu (5) isiragira yishyuza.
Uretse aho muri Gahunga, ikibazo cyo kutishyura abaturage hagendewe ku mitungo y’abaturage yangijwe n’ikwirakwizwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi ni ikibazo kigaragara no muyindi mirenge ya Rusarabuye, Kinyababa, Ruhunde, Rugarama, Nemba,Kinoni na Butaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ku bufatanye na REG bemeza ko batangiye gushaka uburyo abaturage bishyurwa ingurane zabo bitarenze ingengo y’imari y’uyu mwaka dore ko mu mezi abiri ashize hamaze kwishyurwa ingo zirenga 200.
Muri Burera habarurwa imiryango isaga 2500 itegereje kwishyurwa imitungo y’ibyangijwe ahanyujijwe imiyoboro y’amashyarazi.
Inkuru dukesha RBA
